Televiziyo nyarwanda ya BTN (Big Television Network) yahembye ku nshuro ya kane uwahize abandi gusubiza mu kiganiro cyigamije guha ubantu bumenyi, kubasobanurira ibyiza by’ibikorerwa imbere mu gihugu.
Ikiganiro “Ni nde urusha undi” gitambuka buri kuwa kabiri no kuwa kane kuva saa kumi nimwe n’igice kugera saa kimi n’ebyiri(saa 5H 30-6H00),giterwa inkunga n’uruganda Ingufu Gin Ltd.
Abakurikira iyi televiziyo ariko bari hejuru y’imyaka cumi n’umunani, babazwa ibibazo bitandukanye byibanda kuri uwo muterankunga,utsinze agahabwa n’uru ruganda amafaranga y’uRwanda ibihumbi cumi na bitanu (15000frw).
Buri mwaka harebwa uWarushije abandi mu gusubiza neza agahembwa by’umwihariko.
Hahembwe abantu babiri bahizi abandi aho uwa mbere yahawe 100.000frw naho uwa kabiri 50.000frw, karindari n’ikinyobwa cy’uru ruganda.
Ngendahimana Wellas,wahize abandi uyu mwaka,yavuze ko yishimiye ibihembo yahawe, bizamufasha kurushaho kwishimana n’umuryango, basangira noheri n’umwaka mushya ariko aniteza imbere.
Yagize ati”Mu kiganiro haba akanya ko gutanga kuri telefoni ugahamagara.Nahamagaye kenshi ariko rimwe na rimwe sinabasha gutsinza, uyu mwaka ariko nabashije gutsinda inshuro eshatu.”
Yakomeje agira ati”Aya mafaranga aramfasha kwiteza imbere ku giti cyanjye n’umuryango wanjye.”
Umunyamakuru Ndahiro Valence PAPi, ukora icyo kiganiro ,yavuze ko icyari kigamije guhugura abantu no kwishimana nabo ariko harebwa n’ ibikorerwa imbere mu gihugu.
Ndahiro Papi ati” Ubusanzwe dutanga igihembo cy’umwaka kugira ngo abo twabanye muri uwo mwaka wose,tubashe kwinjira mu minsi mikuru isoza umwaka bafite uko bameze.
Abantu baba barizigamye ariko nanone hari ababa batarizigamye. Ariko iyo umuhaye igihembo nk’iki,uwa mbere 100.000Frw, uwa kabiri 50.000frw, uwakoze videwo igaragaza ibyo bikorwa nawe yashyikirijwe igihembo cy’ibihumbi 50.000Frw,byanze bikunze aho utumira inshuti n’imiryango.Aho biba byagenze neza.”
Umuyobozi ushinzwe ubucuruzi n’iyamamazabikorwa mu ruganda Ingufu Gin LTD,Munyampirwa Emmanuel, yavuze ko imikoranire n’iyi televiziziuo yatanze umusaruro.
Yagize ati”Umusaruro ni uko ibikorwa bimaze kugera henshi mu gihugu kandi abanyafatanyabikorwa bamaze kubimenya. Rero nicyo kiba kigamijwe kandi bifite ubwiza kandi dukomeza dufatanya kugira ngo bimenyekane ko ibikorerwa mu Rwanda ari byiza.”
Usibye kuba hahembwe uwahize abandi, iri rushanwa ryabaye mu ntara zitandukanye z’igihgu,abanyarwanda basobanurirwa ibikorwa ariko banidagadura.
UMUSEKE.RW