Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rwamagana: Umusore yafatanwe abangavu babiri yari amaranye icyumweru iwe

Nizeyimana Sulaiman w’imyaka 25 wo mu Murenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana yashyikirijwe RIB, nyuma y’uko amaranye icyumweru n’abana b’abakobwa babiri iwe mu nzu bigakekwako yabasambanyaga.

Ni amakuru inzego z’ubuyobozi zamenye zihawe n’abaturage, nyuma y’uko babonye abana batazi mu rugo rw’uyu musore utuye mu Mudugudu wa Rweru, Akagari ka Kanyegero, Umurenge wa Munyaga mu Karere ka Rwamagana.

Aba bana b’abakobwa b’imyaka 16 na 17 bavuga ko bakomoka mu karere ka Ngoma, ndetse uyu musore agahakana ko atari agamije kubasambanya ahubwo yabazanye iwe nk’abakozi bazajya bamukorera.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Munyaga, Mukashyaka Chantal yabwiye UMUSEKE ko bahawe amakuru n’abaturage ko hari abana b’abakobwa babana n’uyu musore, aribwo bagize amakenga ko yaba abasambanya.

Yagize ati “Abaturage baduhaye amakuru ko afite abana b’abakobwa babiri iwe bahamaze icyumweru kandi batigeze biyandikisha mu bitabo by’umudugudu, twahise twihutira kubishyikiriza RIB, kugeza ubu ntituramenya ukuri kwabyo.”

Akomeza agira ati “Twaketse ko yaba abasambanya ariyo mpamvu twifuje ko byakorwaho iperereza, kumva ko abana bato b’abakobwa babana n’umusore byaduteye impungenge bituma tubashyikiriza inzego zibifitiye ububasha kugirango abihanirwe bibaye aribyo.”

Mukashyaka Chantal asaba abaturage kujya batangira amakuru ku gihe babonye ikintu giteye impungenge mu rwego rwo gukumira ibyaha bitaraba, ndetse abantu bakamagana ibintu nk’ibi bishobora kuvamo ibyaha byo gusambanya abana b’abakobwa.

Nizeyimana Sulaiman akaba yari umusore wibana mu nzu wenyine, gusa nubwo afite amikoro yatuma akoresha aba bana nk’abakozi, nta kazi kagaragara afite iwe katuma atunga abana b’abakobwa babiri nk’abakozi.

Uyu musore yafashwe kuwa 22 Ukuboza 2022, ari mu maboko y’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha RIB, kugirango hakorwe iperereza ryimbitse niba yarasambyanyaga aba bana cyangwa ariho byaganishaga.

NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 10

  1. Ndumva ahubwo uwomusore yararwishigishiye agomba kurusoma kabone nubwo yaba atabasqmbanyaga ubwose muribose harinumwe uruzuza imyaka yubukure kuburyo yagakwiye kuba akora akazi ko murugo??
    Ubwose iwabo wabobana bazi aho abana babo bari??
    Ntago biraza kumugwa amahoro nubwo amahoro urumvako yakoze amakosa ntiyanajyana abana kubandikisha mugitabo cyumudugudu

  2. Inkuru ntiyuzuye sinzi icyo mwasiganwaga nacyo. Ntimutubwiye niba abo bana bujuje imyaka y’ubukure? Ntimutubwiye icyo abo bana bo babivugaho. Ntimutubwiye niba iwabo barabashatse bakababura?!

    1. Ahubwo wowe urasiganwa n’iki wasomye witonze. Imyaka y’abana bayikubwiye kereka niba utazi gusoma imibare. Icyo abana babivugaho cyo nta jambo babaha kuko bataruzuza imyaka hakorwa iperereza, ikindi nuko hari ibidashyirwa ku mugaragaro kuko iperereza riba rigikomeza

  3. Ngabonziza se niba uzi uko imyaka y’ubukure igomba kuba ingana bakaba bakubwiye iyo bafite ikindi ushaka niki? N’ibindi bibazo wabajije ntibyumvikana, none ngo inkuru ntiyuzuye. Ahubwo wagirango ni wowe utuzuye.

  4. Ngo “nta kazi kagaragara afite iwe katuma atunga abana b’abakobwa babiri nk’abakozi”??? Ibi byo ni speculation nta gaciro bifite, akazi umuntu agira iwe se mukarebera hehe? Ibyo gutunga abana babiri mu rugo nta n’ubuyobozi bubizi byo ni amakosa agomba gutangaho ibisobanuro. Aba bagombye kuba bari ku ishuri!

  5. Abana barakuze kuko kera umuntu yashakaga afite imyaka 14 cg 16 none abo barayifite kandi no gutunga abagore 2 ntakibazo.
    Rero sinzi icyo murwanira,none c wagirango izo nkumi murazibuza urugendo zatangiye?

  6. Uwo Musore Nakurikiranwe Kuko Igihugu Cyacu Nticyemera Gukoresha Umukozi Udafite Imyaka Yubukure Ndetse Rib Nisanga Yarabasambanyije Ikurikize Uko Itegeko Rivuga

  7. Tubashimiye ku muhate mugaragaza mutangaza inkuru mwabonye cyangwa mwahawe gusa ubutaha edit muge muyishyiramo imbaraga! Ahantu mwakagombye kuba mwakosoye ni aha
    Umurenge wa Munyaga
    Akagari ka Rweru
    Umudugudu wa Kanyegera

    Aho mwanditse nabi ni aho mwanditse akagari ka Kanyegero kandi aka kagari mu murenge wa Munyaga ntikabamo!
    Mukomeze mugire impera nziza z’umwaka gusa mutara amakuru yuzuye ndetse anoze ku buryo ababakurikira batazabatakariza ikizere!

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button