Urwego Rushinzwe Igorora, RCS rworohereje abafite ababo bafungiye muri za gereza rubakuriraho kwipimisha Covid-19 mbere yo gusura umuntu wabo ufunzwe.
Ibi byatangajwe mu itangazo ryasohowe kuri uyu wa Gatanu, tariki 23 Ukuboza 2022.
Umuvugizi w’Urwego rw’u Rwanda Rushinzwe Igorora (RCS), SSP Pelly Urwera Gakwaya mu itangazo yavuze ko abantu bafite ababo bafungiye mu magororero ari hirya no hino mu gihugu bizajya bisaba ko bagomba kuba barikingije Covid-19, ndetse bakubahiriza izindi ngamba zo kwirinda icyorezo cya Covid-19.
Itangazo rigira riti “Ntibikiri ngombwa kwipimisha Covid-19, usura n’usurwa bagomba kuba barikingije Covid-19.”
Bibukije kandi ko usura n’usurwa bagomba gukurikira amabwiriza yo kwirinda ikwirakwira ry’icyorezo cya Covid-19 harimo kwambara neza agapfukamunwa, guhana intera no gukaraba intoki.
Ubuyobozi bwa RCS bwavuze ko izi ngamba zigamije korohereza abasura ababo, ariko hanakomeza no kwirinda icyorezo cya Covid-19. Ingamba zinareba kandi abunganira mu mategeko abantu bafunzwe.
Izindi ngamba zigenga gusura no gusurwa zizakomeza gukurikizwa, harimo ko usura yandika abisaba.
Izi ngamba zifashe nyuma y’iminsi abafite ababo bafunzwe basaba ko na bo bakoroherezwa gusura ababo bakurirwaho imbogamizi yo kwipimisha Covid-19, kuko ingamba zo kwirinda iki cyorezo zorohejwe nyuma y’uko abantu bitabiriye kwikingiza.
Ni mugihe kandi imfungwa n’abagororwa na bo bitabiriye guhabwa urukingo rwa Covid-19.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW
Muti …”harimo ko usura yandika abisaba”! Rwose ko iyi system yanyu yo gusaba gusura nayo yabaye nko kwiyandikisha usaba ikizami cya permis (ntikora neza), mwadohoye mukayireka ko Covid yatubujije gusura abacu imyaka ikaba ibaye itatu?? Mushyiremo ubumuntu.