Abasirikare bafite amapeti atandukanye basoje imyitozo y’urugamba idasanzwe bamazemo igihe mu kigo cya Nasho.
Iyi myitozo yari imaze amezi 10 iba, aho abasirikare bahawe amasomo yitwa Basic Special Operation Forces Course.
Urubuga rw’ingabo z’igihugu ruvuga ko abasirikare bashya bagaragaje ubuhanga butandukanye mu bijyanye n’ibikorwa bya gisirikare.
Amasomo yabo yasojwe n’Umugaba Mukuru w’ingabo, Gen Jean Bosco Kazura akaba yifurije ibyiza abasirikare bashya binjiye muri RDF, ndetse n’abasanzwe, abashimira intambwe bateye, ubushake n’ikinyabupfura byabaranze muri iyi myitozo
Yasabye abasirikare gukoresha ubumenyi bahawe mu kurinda ubusugire bw’igihugu, n’abaturage bacyo.
Mu gusoza iyi myitozo, hatanzwe ibihembo ku basirikare bagiye bitwara neza kurusha abanda.
Sous-Lieutenant Emmanuel Kanyamugenge ni we wahize abanda muri byose, uwakabiri aba Sous-Lieutenant Emmanuel Kwizera Nkangura.
UMUSEKE.RW
Urabe wumva twaje fdrl we,urabe wumva twaje fln we,urabe wumva twaje Rudi urunana we!fdrl nutubwana twayo tuzahangana mpaka, generation and generation,kugeza aho kurwanira ingengabitekerezo ya Genocide mubivuyeho mukaza tugafatanya kubaka urwatubyaye!
Njye aho bigeze sinshyifuza ko FDLR yataha numva yaraswa ikarangira Burundi nikera bashishikarizwa gutaha kumahoro bahitamo gusenya urwababyaye