Imikino

Abarimo Sabiti Maître na Miggy bahawe Licence D

Abatoza biganjemo abakiri mu kibuga bakina nk’ababigize umwuga, bashyikirijwe Licence D itangwa n’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru (Ferwafa).

Hakizimana Sabiri Maître ari mu basoje aya mahugurwa

Ni igikorwa cyabereye ku cyicaro cy’Ishyirahamwe Nyarwanda ry’Umupira w’Amaguru, kuri uyu wa Gatanu.

Abahawe izi Licence D, ni 20 ariko abakoze aya mahugurwa bose bagera kuri 36 barimo abakiri gukina mu makipe yo mu Cyiciro cya Mbere n’abatoza mu bana.

Aba barimo: Hakizimana Sabiti uzwi ku izina rya Maître, wakiniye amakipe arimo Panthère Noir n’Amavubi, Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ukinira Police FC, Nshimiyimana Amran ukinira Musanze FC, Ngirimana Alex ukinira Mukura VS, Kayumba Soter ukinira Mukura VS, Uwimana Jean d’Amour wakiniye ikipe zirimo Kiyovu Sports na Police FC, Mapuwa uzwi muri Mukura VS, Rugwiro Hervé, Ntamuhanga Thumaini, Ndayishimiye Eric uzwi nka Bakame, Chimanga Papy uzwi mu makipe arimo AS Kigali, Peter Otema n’abandi.

Ni igikorwa cyabowe na Komiseri ushinzwe Iterambere ry’Umupira w’amaguru n’ibya tekiniki muri Ferwafa, Nkusi Edmond Marie, Habimana Sosthène wahuguye aba batoza na DTN wa Ferwafa, Gérard.

Umuyobozi w’iri tsinda ry’aba batoza, Hakizimana Sabiti Maître, avuga ko ari intambwe nziza bateye kandi biteguye gukomeza gutanga umusanzu wa bo mu Iterambere ry’Umupira w’amaguru mu Rwanda.

Maître ni izina rizwi cyane mu mupira w’amaguru w’u Rwanda, cyane ko ari n’umubyeyi w’umunyamakuru w’Ikigo cy’Igihugu cy’Itangazamakuru (RBA), Eddy Sabiti.

Aba baje biyongera ku bandi batoza baherutse guhabwa Licence D zo gutangira umwuga wo gutoza, barimo Hakizimana François uzwi mu makipe arimo Isonga FC n’izindi.

Mugiraneza Jean Baptiste Miggy ari mu basoje amahugurwa
Kayumba Soter ukinira Mukura VS nawe yakoze amauhugurwa ya Licence D
Nshimiyimana Amran ari mu basoje aya mahugurwa
Abasoje aya mahugurwa biganjemo abakiri mu kibuga
Mapuwa wakiniye Mukura VS ari mukoze aya mahugurwa
Ferwafa ikomeje guhugura abatoza mu rwego rwo kubongerera ubumenyi
Hakizimana François uzwi mu ikipe y’Igihugu y’abato, Sri mu baherutse gukorera Licence D

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button