Imikino

Ku myaka 26 yasezeye mu ikipe y’Igihugu ya Cameroun

Umunyezamu w’ikipe ya Inter Milan yo mu Cyiciro cya Mbere mu Butaliyani, Andé Onana, yatangaje ko yasezeye burundu mu ikipe y’Igihugu ya Cameroun.

André Onana yatangaje ko yasezeye mu ikipe y’Igihugu ya Cameroun

Uyu munyezamu w’imyaka 26 y’amavuko, yabitangaje abicishije ku mbuga nkoranyambaga yifashishije urukuta akoresha rwa Twitter na Instagram.

Yavuze ko azakomeza kuba umufana w’ikipe y’Igihugu, agafatanya n’abanya-Cameroun barenga miliyoni 26 gushyigikira iyi kipe.

Ibi bije nyuma y’uko mu gikombe cy’Isi giheruka kubera muri Qatar, uyu munyezamu yakinnye umukino umwe gusa agahita asohorwa mu mwihorero w’ikipe y’Igihugu kubera imyitwarire mibi.

Abakurikiranira hafi iby’umupira w’amaguru hirya no hino ku Isi, bahamya ko mu gihe uyu munyezamu yakwingingwa n’inzego zirandukanye zo muri Cameroun, yakwisubiraho nk’uko byagenze ku bandi bakinnyi barimo Lionel Messi n’abandi.

Ntawe ushidikanya ku bushobozi bwe
Onana ni umunyezamu mwiza ariko ufata ibyemezo atemeranyaho na bamwe

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button