Imikino

Étincelles FC yujuje imikino irindwi idatsindirwa mu rugo

Nyuma yo kunganya n’ikipe ya APR FC igitego 1-1 mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona kuri Stade Umuganda, ikipe ya Étincelles FC yujuje umukino wa Karindwi idatsindirwa iwa yo.

Étincelles FC yongeye gukorera amateka i Rubavu

Ni umukino wabaye ku wa Kane tariki 22 Ukuboza 2022, ubera kuri Stade Umuganda yo mu Akarere ka Rubavu.

Iyi kipe y’i Rubavu yavuye inyuma yishyura igitego cyari cyatsinzwe na Bizimana Yannick ukina mu busatirizi bwa APR FC.

Byatumye Étincelles FC yuzuza imikino irindwi itahatsindirwa. Imikino iheruka ni:

  • Batsinze Mukura VS 2-1.
  • Batsinze Sunrise FC 2-1.
  • Batsinze Musanze FC 3-2.
  • Batsinze Gorilla FC 1-0.
  • Batsinze Rayon Sports 3-2.
  • Banganyije na Rutsiro FC 0-0.
  • Banganyije na APR FC 1-1
Rutahizamu wa Étincelles FC, Moro Sumaila yujuje ibitego icyenda mu mikino 15
Umutoza mukuru wa Étincelles FC, Bizumuremyi Radjab akomeje guha ibyishimo Abanya-Rubavu

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button