ImikinoInkuru Nyamukuru

Rubavu: Abafana ba APR barwanye n’aba Étincelles

Nyuma y’imirwano yabaye hagati y’abafana ba Étincelles FC n’aba APR FC mu mukino ikipe zombi zanganyijemo igitego 1-1, bamwe mu b’ikipe y’Ingabo baraye mu bitaro.

Umwe mu bafana ba APR FC yahise ajyanwa kwa muganga guhabwa ubufasha

Kuri uyu wa Kane ikipe ya Étincelles FC yakinnye na APR FC mu mukino w’umunsi wa 15 wa shampiyona.

Amakipe yombi yagabanye amanota nyuma yo kunganya igitego 1-1. Nyuma y’uyu mukino habayemo gushyamirana ku bafana b’impande zombi, ariko bikaba byatangiye umukino utararangira.

Abahaye amakuru UMUSEKE, bahamya ko aba bafana barwaniye muri Stade no hanze ya yo, ndetse aba APR FC barakomereka kugeza ubwo bajyanwa kwa muganga.

Si ubwa abafana ba Étincelles FC baba bagaragaweho gushyamirana na bagenz ba bo, kuko nyuma y’umukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona ubwo iyi kipe yatsindaga Rayon Sports ibitego 3-2, bashyamiranye n’aba Rayon Sports ariko inzego z’umutekano ziratabara.

Ibi biza byiyongera ku byabaye mu mwaka ushize nyuma y’umukino wa shampiyona iyi kipe y’i Rubavu yanganyijemo na AS Kigali igitego 1-1 ubwo abasifuzi bongeragaho iminota 12, maze abafana bananirwa kubyakira basagararira abasifuzi ariko inzego z’umutekano ziratabara.

Gushyamirana kwatumye bamwe bakomereka

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 7

  1. Abafana BAMENYE ko gufana Ari ibyishimo Ntago Ari ukugya kuri mach basinze banyoye za muriture ubusinzi Nibwo butera byosse.murakoze

  2. Etincelles ko numva ifite abafana bagira amahane kdi gufana aribimwe bituma turuhura mumutwe bityo ubuzima bukagenda neza none ahubwo byazanye kunaniza umutwe

  3. Abafana ba APR bariyemera cyane bariyumva mbese biyumva nk’abahagarikiwe n’ingwe…….

    Ibyabaye ejo rero ni ingaruka zo kwiyemera binaturutse ku burakari bw’abafana ba Etincelles byagaragaraga ko rwose umusifuzi atari yababaniye.

  4. Ariko namwe ntimukagaye uwarwanye mutarebye icyatumye arwana.wowe bakwimye corner igaragara,umukinnyi wawe bamukoreye ikosa baba Ari we bahana.ubwo wowe ntiwagira reaction?Ferwafa yanze guhana abasifuzi.ibi byose Ni umujinya

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button