Andi makuruInkuru Nyamukuru

Gasabo: Basabwe ubufatanye mu gukumira ihohoterwa rishingiye ku gitsina

Abayobozi mu nzego z’ibanze, abanyamadini n’inshuti z’umuryango mu karere ka Gasabo basabwe gusenyera umugozi umwe mu guhashya ihohoterwa rishingiye ku gitsina kandi bagakangukira kurikumira, aho gutegereza guhangana n’ingaruka zaryo.

Inzego z’ibanze muri Gasabo zasabwe gukumira ihohoterwa 

Ibi babisabwe kuri uyu wa Kane, tariki 22 Ukuboza 2022, ubwo Impuzamiryango PROFEMME Twese Hamwe ku bufatanye na MIGEPROF baganiraga n’izi nzego zo mu Karere ka Gasabo, ku ngamba zo guhangana ihohoterwa rishingiye ku gitsina, guteza imbere umuryango, ndetse banasobanura amabwiriza mashya yo gufasha abahohotewe.

Umuyobozi Nshingwabikorwa wungirije wa PROFEMME Twese Hamwe, Umubyeyi Marie Mediatrice yavuze ko ihohoterwa ari ikibazo gihangayikishije cyane ndetse bamwe bakabura amahirwe yo kugira icyo bimarira n’imiryango yabo.

Ati “Iyo umuntu yimwe amahirwe yo kwiga, gukora, yakubiswe, yasambanyijwe nk’abana b’abakobwa mwabonye, ahora ateshwa agaciro abwirwa ko ntacyo azimarira, ni ibintu nk’u Rwanda tuzi aho byatugejeje bihereye ku moko, amacakubiri y’uturere n’ibindi, iyo bihereye rero hagati y’abantu babiri babana mu muryango ni ikibazo gikomeye.”

Yashimangiye ko hakiri imyumvire mu banyarwanda ishingiye ku muco wa kera harimo guha abagabo n’abagore inshingano zisumbana, amahirwe n’uburenganzira butareshya, ibintu avuga ko bigituma hakiri ihohoterwa rihora ryisubiramo mu miryango bigendanye n’amateka u Rwanda rwanyuzemo, aho umugore yahezwaga kuri bimwe.

Akaba ariho yahereye asaba abayobozi gushyira imbere ikibazo cy’ihohotera rishingiye ku gitsina, kandi bagahashya ihohoterwa ritaraba.

Yagize ati “Bahere kuri bito bitera ibyo bibazo, kuki umwana wa runaka atajya ku ishuri, kuki urugo rwa kwa naka hahora amakimbirane, ntibategereze ko bivugwa abantu bicanye. Ubuyobozi ntibubereyeho gukemura ibibazo byagaragaye, ahubwo buriho ngo bunakumire butaraba.”

Karekezi Alfred, Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’Umuryango no kurengera umwana muri MIGEPROF yavuze ko ari urahare rwa buri wese kubaka umuryango mwiza, aho kubona ingo zubakwa bugacya zaka gatanya.

Ati “Twese dufatanye twubake umuryango mwiza, umwe wa musore na ya nkumi bajya gushyingirwa biyemezaga kubaka, ari umuryango wanjye, uwawe, uw’umuturanyi tubane neza dutekanye. Nicyo cyifuzo leta ishaka, abantu, amadini n’amatorero bashaka.”

Uwihoreye Jeannette, ukuriye Inshuti z’Umuryango mu Murenge wa Ndera mu Karere ka Gasabo, yavuze ko batahanye ingamba zo gufatanya n’inzego z’ibanze mu kubaka igihugu gitekanye kandi kizira ihohotera, ndetse bakigisha abantu kudahishira ihohotera rishingiye ku gitsina.

Yagize ati “Kwigisha ni uguhozaho, abantu batinyaga kuvuga ihohoterwa, ariko twarabatinyuye mu miryango ku buryo umwana iyo ahohotewe yegera umwe mu bagize umuryango ikibazo kigakurikiranwa hakiri kare.”

Kalisa Antoine nawe ukuriye inshuti z’umuryango mu Karere ka Gasabo yavuze ko bungukiye byinshi muri ibi biganiro, harimo kwigisha abantu ko badakwiye guhishira abahohoteye abana b’abakobwa.

Ati “Tugiye kujya mu miryango aho dutuye twigishe ababyeyi n’abana ko badakwiye guhishira aba bahohoteye bitewe n’udufaranga babashukisha kubera ubukene, iyo uwo muntu atagaragaye ashobora no gukora isubiracyaha, anangiza umuryango nyarwanda.”

Urubyiruko rukaba rwongeye gusabwa kunyurwa nibyo bahabwa n’ababyeyi, bakareka kurarikira akaryoshye, ahubwo bakarangamira ejo heza hazaza birinda kwishora mu ngeso mbi z’ubusambanyi n’ibiyobyabwenge.

 Umubyeyi Marie Mediatrice yashimangiye ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rihangayikishije
Ibi biganiro byari byitabiriwe n’inzego z’umutekano n’abanyamadini
Aya mahugurwa yari yitabiriwe n’abagera ku 120 baturutse mu mirenge yose ya Gasabo

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button