Umunyamakuru ubimazemo igihe, Abayezu Marie Assumpta, w’Ikigo cy’Itangazamakuru,RBA, yasezeranye imbere y’amategeko na Niyobuhungiro Caleb, wari umaze amazi macye amusabye kumubera umugore.
Abayezu n’Umukunzi we basezeranye kuri uyu wa kane tariki ya 22 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Remera mu Karere ka Gasabo.
Kuwa 29 Gicurasi 2022, nibwo Niyobuhungiro yasabye Abayezu ko yazamubera umugore bakabana akaramata.
Biteganyijwe ko ku wa 27 Ukuboza 2022 i saa tatu z’igitondo hazaba umuhango wo gusaba no gukwa bizabera muri Golden Garden ku i Rebero mu Mujyi wa Kigali.
Gusezerana imbere y’Imana nabyo bizabera muri ubwo busitani buteye amabengeza akaba ari naho hazakirirwa abashyitsi n’abasangwa bazaba batashwe ubukwe bw’aba bombi.
Abayezu Marie Assumpta yakoze ku bitangazamakuru bitandukanye birimo Radiyo/TV10, Isango Radio/TV aho yavuye yerekeza kuri RBA.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Amahoro yimana nimigisha guhuza kubahana kwihanganirana ubudahemuka kwizerana nibindi byose uwiteka atanga nibyo tubifurije