Inzu ifasha abahanzi ikanatunganya indirimbo ya Kina Music yafunguye ishami muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika batangirana n’umuhanzi uhatuye witwa John B. Singleton ariko bamara impungenge abakunzi babo ko ntaho bo bazajya gutura.
Ishimwe Clement ukuriye iyi nzu ya Kina Music yari amaze igihe yaragiye muri Amerika mu rugendo shuri rwo gushaka abanyempano bazakorana.
Aganira na UMUSEKE Ishimwe Clement yavuze ko atari Studio gusa bubatse muri Amerika ahubwo ari Record Label izaba ifite abahanzi ireberera.
Yavuze ko afite ikipe y’abantu bazajya bakorana muri iryo shami rishya riherereye muri Leta ya Texas. Ati “Kina music si Clement hari abandi benshi, dufite abantu batuye muri America bazajya bakorerayo.”
Kuba bafunguye iri shami muri Amerika hari uwatekereza cyangwa akagira impungenge ko umuryango wa Ishimwe Clement na Butera Knowless ushobora kwimukira muri Amerika.
Yagize ati “Iyo gahunda ntayihari.”
Mu gutangiza Kina Music yo muri Amerika yatangiranye n’umuhanzi w’umunyarwanda ariko uhatuye witwa John B. Singleton gusa ngo bazagenda basinyisha n’abandi uko iminsi izagenda y’icuma.
Ajya kumuhitamo ngo ni uko yashimye impano ye. Ati “Impano ya John irivugira, ariko hari n’abandi bagenda baza buhoro buhoro.”
Uyu muhanzi yavukiye mu karere ka Rubavu mu Murenge wa Nyundo, mu Ntara y’Iburengerazuba, yagiye muri Amerika afite imyaka 12 y’amavuko.
Indirimbo ya mbere John B. Singleton yakoranye na Kina Music