Andi makuruImyidagaduroInkuru Nyamukuru

Apôtre Dr Gitwaza yateguye umugoroba udasanzwe wo gushima Imana

Itorero Zion temple Celebration Center, ZTCC riyobowe n’Intumwa y’Imana, Dr Paul Gitwaza,rigiye kwinjiza abakirisitu mu mwaka mushya, mu mugoroba udasanzwe wo gushimana Imana.

Umugoroba wo gushimana Imana kwambuka ujya mu 2023

Ni igitaramo kizaba kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 31 Ukuboza 2022, mu nyubako isanzwe yakira imikino n’imyidagaduro ya BK Arena, aho gifite insanganyamatsiko yo”Kwambuka ujya 2023”.

Iki gitaramo gifite umwihariko wo kuba hari hashize imyaka itatu hadategurwa igisoza umwaka kubera icyorezo cya COVID-19.

Iri torero risanzwe ritegura igitaramo cyo kuramya no guhimbaza ku mugoroba winjiza abantu mu mwaka mushya ariko bigakorerwa ku cyicaro gikuru cyaryo giherereye mu Murenge wa Gatenga ,Akagari ka Ngoma, mu Karere ka Kicukiro ndetse no kuri za paruwasi z’iri torero.

Kuri ubu iri torero rizahuriza hamwe abakirisitu bose bagize za paruwasi za Zion Temple Celebration Center muri BK Arena, aho bazafatanya n’abaririmbyi ASAPH MUSIC INTERNATIONAL, gushima ibyo Imana yakoze.

Dr Paul Gitwaza azaba ahari

Apôtre Dr Paul Gitwaza wari uri kubarizwa muri Leta zunze Ubumwe za Amerika mu bikorwa by’ivugabutumwa, azafasha kwinjiza abakirisitu b’iri torero n’abandi bifuza kwegera Imana muri uwo mugoroba udasanzwe.

Biteganyijwe ko azaba ari kumwe n’umufasha we Nyinawingeri Gitwaza Angelique, umufasha kenshi mu rugendo rw’ivugabutumwa.

Mu Kwakira uyu mwaka nibwo yasubiye mu ivugabutumwa muri Amerika nyuma y’igihe cyirenga amezi abiri ari mu Rwanda .

Apôtre Dr Gitwaza mbere y’uko asubira muri Leta zunze Ubumwe za Amerika, yabanje gushimira abakirisitu uburyo bitanga, bakorera Imana kandi abashimira uburyo batataye itorero mu gihe atari ahari.

Umushumba w’Itorero ZionTemple ,Dr Paul Gitwaza yateguye umugoroba udasanzwe wo gushima Imana

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button