Imikino

Avram Grant watoje Chelsea yagiye gutoza muri Zambia

Ishyirahamwe ry’Umupira w’Amaguru mu gihugu cya Zambia, ryemeje Avram Grant nk’umutoza mukuru w’ikipe nkuru y’umupira w’amaguru y’iki gihugu.

Avram Grant yahawe akazi muri Zambia

Ni umuhango wabaye kuri uyu wa Kane tariki 22 Ukuboza. Uyu mutoza w’imyaka 67 yasinye amasezerano y’umwaka umwe ushobora kongerwa bitewe n’umusaruro azahesha ikipe.

Grant yatoje amakipe arimo Chelsea, Portsmouth, West Ham United, Partizan Belgrade, ikipe y’igihugu ya Ghana n’iya Israël n’izindi.

Zambia izanye uyu mutoza, nyuma yo kwegukana igikombe cya Afurika mu 2012, ariko kuva ubwo umusaruro mwiza ukaba warakomeje kuba iyanga.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button