Uncategorized

Bwiza utamaze igihe mu muziki agiye gutaramira i Burayi

Bwiza uri mu bahanzikazi basoje umwaka wa 2022 ahagaze neza mu muziki w’u Rwanda, byemejwe ko mu ntangiriro za 2023 azaririmba mu gitaramo gikomeye kizabera mu Mujyi wa Bruxelles ku Mugabane w’i Burayi.

Urupapuro rwamamaza igitaramo afite mu Bubiligi

Ni igitaramo byitezwe ko kizaba ku wa 4 Werurwe 2023 i Birimingham mu Mujyi wa Bruxelles aho azafatanya n’abarimo Dj Princess Flor n’umuhanzi Kenny Sol uri mu bakunzwe mu Rwanda.

Bwiza uri mu bahanzikazi bahagaze neza mu muziki nyarwanda, atumiwe mu Bubiligi mu gihe amaze kwigwizaho abakunzi imbere mu Rwanda no hanze.

Uhujimfura Jean Claude, Umuyobozi wa KIKAC Music ibarizwamo abahanzi barimo Bwiza yatangaje ko uyu mukobwa atari mu Bubiligi azataramira gusa, ashimangira ko muri 2023 bazakorera ibitaramo ku migabane irimo Afurika, Amerika no muri Aziya.

Bwiza mu gihe gito amaze mu muziki azwi ku ndirimbo harimo ‘Available’, ‘Yiwe’, ‘Ready”, ‘Exchange’, n’izindi yakoranye n’abahanzi barimo Mico The Best, Riderman, Kataleya & Kandle n’abandi.

Bwiza kandi yateguje abakunzi be indirimbo yiswe ‘Amano’ nk’impano y’iminsi mikuru ya Noheli n’ubunani.

Bwiza yateguje indirimbo “Amano” nk’impano y’abakunzi be mu minsi mikuru

Indirimbo Bwiza aherutse gushyira hanze

MUNEZERO MILLY FRED / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button