Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ubuzima, Dr Yvan Butera yasezeranye imbere y’amategeko n’umukobwa bamaze igihe bakundana.
Ku manywa yo kuri uyu wa Gatatu tariki ya 21 Ukuboza 2022, nibwo Dr. Butera yasezeranye imbere y’amategeko na Diana Kamili, mu birori byitabiriwe na bamwe bo mu miryango yabo.
Umukunzi wa Dr Butera asanzwe ari umuhanga mu bijyanye n’ikoranabuhanga cyane ko ari umukozi muri Minisiteri y’Ikoranabuhanga na Inovasiyo.
Aba bombi basezeraniye mu Karere ka Nyarugenge aho umuhango wo kwemeranya kubana akaramata wabereye mu Biro by’Umujyi wa Kigali.
Biteganyijwe ko gusezeranira imbere y’Imana bizaba mu mpera z’iki cyumweru.
Dr Butera wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisante mu mpera z’Ugushyingo uyu mwaka, ni we muto mu Baminitiri, bagize Guverinoma y’u Rwanda, yavutse mu 1990.
Ba Minisitiri bashya basabwe kutiremereza mu nshingano bahawe
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW
Mbega byiza cyane!!! Ni imigisha gusa.Bazabyare Hungu na Kobwa.Ibintu bidushimisha cyane kurusha ibindi Imana yaduhaye,ni Ubukwe no Kubyara.Byombi ni IMPANO y’Imana.Gusa tugomba kwibuka ko Imana ariyo iduha “umukwe n’umugeni” (groom and bride).Ishaka ko Umugore n’Umugabo “baba umubiri umwe” nkuko Intangiriro 2,umurongo wa 24 havuga.Ikibabaje nuko ababyubahiriza aribo bake.Couples nyinshi zicana inyuma,bararwana,bagatandukana,ndetse bakicana.Hali n’ababeshya ko Imana ibemerera gushaka abagore benshi,nyamara Gutegeka kwa kabiri 17,umurongo wa 17 Imana ibitubuza.Niba dushaka kuzabaho iteka muli paradizo,tugomba kumvira Imana muli byose,harimo no kubana neza n’uwo twashakanye.