Inkuru NyamukuruUbutabera

Abahoze mu buyobozi bwa FDLR babwiye Urukiko ko bayinjijwemo ku ngufu

Urugereko rwihariye rushinzwe kuburanisha ibyaha mpuzamahanga n’ibyamburanya imipaka ruri i Nyanza mu Majyepfo y’u Rwanda rwakomeje kumva urabanza rw’abahoze mu mutwe wa FDLR, abireguye babwiye urukiko ko binjiye muri uriya mutwe ku gahato bitari ku bushake.
Biregura Bavuga ko binjiye muri FDLR kubera amaburakindi

Abireguye aribo Mpakaniye Emelien na HABIMANA Emmanuel bombi babwiye Urukiko ko binjiye mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR atari ku bushake ahubwo bawinjiyemo barengera amagara yabo.

Mpakaniye Emelien yavuze ko yahungiye muri DRC aari umunyeshuri ageze mu mwaka wa Kane w’amashuri yisumbuye maze anakomereza amashuri muri kiriya gihugu, avuga ko bahuriyeyo n’ubuzima bubi kugeza ubwo imiryango yabo yishwe.

Uyu mugabo uvuka mu karere ka Karongi mu Burengerazuba bw’u Rwanda yavuze ko mu mwaka w’1998 yari umuvugabutumwa icyarimwe akanaba umuririmbyi mw’itorero rya ADEPR.

Yiregura yavuze ko hari abasirikare bavuye gucengera mu Rwanda maze babasanga aho bari bari bafata abasore bose n’abagabo bari aho binjizwa muri FDLR bajyamo kubwo kurengera amagara yabo.

Avuga ko muri uwo mutwe yashinzwe imirimo itandukanye irimo no kurinda abasivili n’abari abayobozi babo yanashinzwe kandi guhuza ibikorwa bya gisivili n’ibyagisirikare n’ibindi.

Kuko yari yarize ibijyanye n’ubuhinzi n’ubworozi yanashinzwe gushikariza abaturage n’abasirikare guhinga kugira ngo bajye babona ikibatunga.

Mpakaniye warufite ipeti rya Lieutenant colonel muri FDLR akomeza avuga ko mu mwaka wa 2014 yaje kugira uburwayi bukomeye maze ahindurirwa imirimo, kugirango ajye abona uko agera ku baganga banamwiteho kuko iyo ataza kwitabwaho byari kumuviramo gupfa.

Bigeze mu mwaka wa 2018 ashingiye ko ubuzima bwe bwari mu kaga yaje kwandika ibaruwa asezera muri FDLR kugirango yegere ibitaro n’umuryango we ubone uko umwitaho.

Mpakaniye wavugaga ko atakibasha gusoma kubera uburwayi (umwunganizi we niwe wamusomeraga dosiye ye mu Rukiko) yavuze ko yafashwe mu mwaka wa 2019 n’ingabo za Congo zirebye ku rutonde rw’abakoze ibyaha ntibabona izina rye, maze bamushyira mu modoka asanga abandi 18 babazana mu Rwanda bisanga mu karere ka Rubavu, aza kujyanwa gufungirwa mu mujyi wa Kigali kuri sitasiyo ya RIB ya Rusororo ahasanga bagenzi be.

Ati“Urwo n’urugendo rwanjye ubuzima bwanjye bwari bugoye.”

Mugenzi we Emmanuel HABIMANA yavuze ko yakuze akunda kwiga cyane, mu ntambara y’abacengezi abantu 17 be baricwa agenda ahunga ahura n’abandi mu nzira maze abasirikare barabafata bavuga ko bagomba kujya mu gisirikare, bemera kukijyamo kubera ko nta bundi buryo bari bafite kandi iyo batemera kujya muri uwo mutwe bari kwincwa.

Habimana akomeza avuga ko afite uburwayi bw’umugongo wizanye kandi yaranabayeho mu buzima bubi.

Iyo aje kuburana aba yicumba inkoni, avuga ko yohereje umugore n’abana be mu Rwanda, maze aho abasirikare bari muri FDLR babimenye agahabwa ibihano bikomeye.

Mu magambo y’uyu wahoze afite ipeti rya Lieutenant Colonel muri FDLR ati “Nanjye nashatse gutoroka ngo nze mu Rwanda mve no muri FDLR ndafatwa bihurirana nuko bamenye ko umugore n’abana baje mu Rwanda mpanishwa gukubitwa inkoni 300, bankubitamo inkoni 200 ubu n’ubu tuvugana inkoni 100 ndacyazifitiye umwenda.”

Uyu kandi avuga ko yashatse kuza mu Rwanda kenshi ariko ntibimukundire gutoroka, yongereho ko akunda igihugu cye anashingiye ko yari yaracyoherejemo umuryango we harimo n’umugore.

Ati “Mu mutima wanjye harimo kugenda kuko n’uwanjye nari namwohereje.”

Uyu akomeza avuga ko yafatiwe mu mujyi wa Goma akazanwa mu Rwanda nawe yari mu nzira icika FDLR.

Icyo abireguye none bahurijeho ni uguhakana ibyaha byose baregwa birimo ubugambanyi, kurema umutwe w’iterabwoba cyangwa kuwujyamo n’ibindi.

Baremera ko bari mu mutwe w’iterabwoba wa FDLR ariko ibyo batari babizi.

Bombi bati“Nta makuru twamenyaga, telefone yatungaga umugabo igasiba undi, nta radiyo twagiraga uretse ko niyo tuyigira tutari kubona ubushobozi bwo kugura amabuye yayo.”

Bombi mu rukiko batangaga ingero z’abashinze umutwe wa FDLR basubijwe mu buzima busanzwe nabo barasaba kunyuzwa i Mutobo bakajyanwa mu buzima busanzwe.

Abaregwa bose uko batandatu barimo Leopord Mujyambere alias Musenyeri ufatwa nka Kizigenza muri uru rubanza, nta gihindutse barakomeza kwiregura ku munsi w’ejo humvwa ababunganira mu mategeko.

Basaba kujyanwa I Mutobo bagasubizwa mu buzima busanzwe
Théogène NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyanza

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button