Uncategorized

Perezida w’u Bufaransa yakomeje abakinnyi bakubutse muri Qatar

Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, Emmanuel Macron, yihanganishije abakinnyi b’ikipe y’igihugu y’u Bufaransa nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Argentine.

Perezida Emmanuel Macron yashimiye abakinnyi ku byo bagezeho

Ni umukino byasabye kujya muri za penaliti, nyuma yo kunganya ibitego 3-3 mu minota 120 yakinwe muri uyu mukino.

Nyuma yo gutsindirwa kuri penaliti 4-2, Umukuru w’igihugu cy’u Bufaransa, yinjiye mu rwambariro rw’ikipe ababwira amagambo yarimo kubakomeza no kubereka ko ntacyo bimye abenegihugu b’iki gihugu.

Yagize ati “Mwiheranwa n’agahinda kuko mukoze amateka akomeye. Abafaransa barishimye. Abenshi muri mwe muracyari bato muzatwara ibindi bikombe, abakuze bageze igihe cyo guhagarika na bo basoje gitwari.”

u Bufaransa bubitse ibikombe bibiri by’Isi, bwegukanye mu 1998 no mu 2018. Bufite abakinnyi benshi bakiri bato kandi bakomeje gutanga icyizere cy’ejo hazaza h’iki gihugu.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button