AmahangaInkuru Nyamukuru

Umusirikare wa Congo yakubiswe bunyamaswa ngo ni Umunyarwanda -VIDEO

Mu gihe intambara irimbanyije hagati y’abarwanyi ba M23 n’ingabo za Congo (FARDC) n’abo bifatanyije barimo FDLR, Mai Mai n’indi mitwe gakondo, Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda bakomeje gukorerwa ihohoterwa no kuburirwa irengero.

Umusirikare wa Congo witwa Furaha yakubiswe agirwa intere bamwita umunyarwanda

Kuva iyi mirwano yakubura muri uyu mwaka Abanye-Congo bavuga Ikinyarwanda biganjemo abo mu bwoko bw’abatutsi bakomeje kwicwa abandi bakorerwa ibikorwa by’ubunyamaswa bashinjwa kuba intasi z’u Rwanda no kuba mu mutwe w’abarwanyi wa M23.

Amashusho yasakaye ku mbuga nkoranyambaga agaragaza umusirikare wa Repubulika ya Demokarasi ya Congo witwa Furaha Gapinga akubitwa bunyamaswa na bagenzi be bamwita ko ari Umunyarwanda.

Furaha Gapinga ukomoka i Minembwe mu bwoko bw’Abanyamulenge yafatiwe i Kinshasa ku wa 16 Ukuboza 2022 ubwo yerekezaga aho yari yoherejwe gukorera.

Uyu musirikare ubwo yari mu nzira yahuye n’akaga gakomeye akubitwa n’abaturage ndetse n’abasirikare bagenzi be bavuga ko atari umunye-congo akwiriye kwicwa.

Mu majwi yabo baturage mu bwishongozi buvanze n’agashinyaguro batangazwa n’ukuntu “umuntu utazi Ilingala yidegembya mu mwambaro w’ingabo za Leta.”

Bati “Ohh Yesu weee ! nta n’ilingala azi, mu mwice uwo munyarwanda.”

Abanye-Congo bavuga ikinyarwanda bo mu bwoko bw’Abatutsi bakomeje gusaba amahanga kureka kureberera ubugome buganisha kuri Jenoside bakorerwa muri Congo.

Bagaragaza ko igihe kigeze ibikorwa byo kubica, bagatwika, bakarya inyama zabo bikwiriye guhagarara nta yandi mananiza.

Ibikorwa bya kinyamaswa byakorewe uyu musirikare bije nyuma y’ibindi uruhuri byakorewe bagenzi be barimo Major Joseph Keminzobe wiciwe muri Teritwari ya Fizi mu Ntara ya Kivu y’Amajyepfo.

Uyu mu Major mu ngabo za Leta ya Congo yishwe ku wa 9 Ukuboza 2022 ubwo yari kumwe na bagenzi be mu modoka, we bayimukuramo bamutera amabuye, baramubaga, baramwotsa baramurya.

Icyo gihe Leta ya RD Congo yavuze ko igiye gukora iperereza ngo abishe bakanarya Maj Keminzobe babiryozwe ariko nta cyakozwe.

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

igitekerezo

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button