Impunzi z’Abarundi zikambitse mu nkambi ya Mahama iri mu Karere ka Kirehe, zateye utwatsi icyifuzo cy’Abayobozi b’u Burundi bari baje kubashishikariza gusubira mu gihugu, bavuga ko badakozwa ibyo kujyayo kuko batizeye ko umutekano wagarutse.
Ibi babigaragaje ubwo itsinda ry’intumwa za leta y’U Burundi zabasuraga, zibashishikariza gusubira mu Burundi.
Kuva kuwa Mbere tariki 19 Ukuboza 2022, nibwo iri tsinda riyobowe n’Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y’Umutekano mu gihugu, ryageze ku mupaka wa Nemba uhuza ibihugu byombi.
Ku ruhande rw’u Rwanda iri tsinda ryakiriwe na Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by’Ubutabazi na Guverineri w’Intara w’Iburasirazuba, Gasana Emmanuel, uw’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice ndetse n’Umuyobozi w’Akarere ka Bugesera, Mutabazi Richard.
Kuri uyu wa kabiri tariki ya 20 Ukuboza 2022, ubwo iri tsinda ryari mu nkambi ya Mahama, ryasabye Abarundi gutaha mu gihugu.
Bamwe mu mpunzi bari i Mahama bo bavuga ko bagifite impungenge z’umutekano uri mu Burundi ndetse ko imitungo yabo yamaze gufatwa nabo bita ko bakomeye.
Umwe yagize ati “Ndashima cyane ko batwibutse bakaza kudusura, byatunejeje, ariko haracyarimo ikibazo. Twebwe twahunze mu Burundi dusize impangu (inzu) zacu, zirimo abantu bakodesha, ariko twumvise ko hari abantu bo hejuru tutajya guhangara , bashyizemo amazu y’amagorofa. Dutashye ubwo byagenda gute?
Undi nawe yagize ati “Twahunze umutekano mucye, twahunze mu 2016, nibabanze bagarure umutekano, barebe uko babigenza, no mu Rwanda higeze kuba umutekano mucye ariko ubu hari amahoro.”
Umuyobozi ushinzwe ibikorwa byo gucyura impunzi mu Burundi ,Bimenyimana Nesto, avuga ko hari intambwe imaze guterwa kandi ko leta ikomeje gushyira imbaraga mu kwita ku mibereho y’abatahuka.
Yagize ati “Turabizi neza ko bamwe iyo batahutse bagira imbogamizi zijyanye no kubona aho kuba kuko basanga amazu basize yarasenyutse.”
Yakomeje agira ati “Abayobozi bose baho batuye duhereye kuri ba Guverineri , bari gukora ibishoboka ngo bazashakire igisubizo basangayo, ku ruhande rushinzwe umutekano na rwo rukomeje imirimo kuko urubyiruko rukeneye kwinjira mu gisirikare rukomeje kwinjira .Iryo yinjizwa rikorwa ku mugaragaragaro, nta bwoko, nta shyaka, na Ntara bikumiriwe.”
Ni ku nshuro ya mbere kuva mu 2015 hageragezwa ihirikwa ry’ubutegetsi, habayeho ubukangurambaga bwo gushishikariza Abarundi gutaha iwabo bikozwe n’ubuyobozi bw’Igihugu.
Mu 2015, abarundi barenga 80.000 bahungiye mu Rwanda kubera ikibazo cy’umutekano cyari gihari, ubwo hageragezwaga guhirika ubutegetsi.
Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi MINEMA, itangaza ko kuva mu 2020 impunzi z’abarundi zasubiye mu gihugu zingana 30.315.
Kugeza ubu izicumbikiwe mu Rwanda zingana 50.329 izinshi ziri mu nkambi ya Mahama.
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW