Inkuru NyamukuruUtuntu n'utundi

Musanze: Padiri ushinja Kiliziya uburyarya n’ubwirasi, yahisemo kwegura

Padiri Niwemushumba Phocas wo muri Diyoseze Gatolika ya Ruhengeri yanditse ibaruwa imenyesha Nyiricyubahiro Musenyeri Visenti Harolimana ko asezere ku mirimo ye yo gukomeza kuba Umupadiri.

Padiri Niwemushumba Phocas ngo amaze igihe asesengura asanga adakwiye kuguma ari Padiri

Mu ibaruwa uwo Padiri Niwemushumba Phocas wari umuze imyaka 15 aragiye intama za Kiliziya Gatolika, yanditse ku wa 6 Ukuboza 2022, yamenyesheje Musenyeri Harolimana ko yafashe umwanzuro wo kudakomeza iyo mirimo.

Yagize ati “Nyiricyubahiro Musenyeri, mbandikiye iyi baruwa mbamenyesha umwanzuro wanjye. Igihe maze mu Burayi cyampaye umwanya wo gufungura amaso, kureba, gutekereza, gusesengura no gusenga Imana amanywa n’ijoro, no kumva ubuzima mu kuri kwabwo.

Ndabamenyesha ko ntakiri mu murongo wo gushyigikira, mu budahemuka n’ubwitange uburyarya n’ubwirasi mwateje imbere mu migenzereze yanyu.”

Muri iyi baruwa kandi Padiri Niwemushumba yifashishije imirongo myinshi yo muri Bibiliya, hari aho yifashishije amagambo aboneka muri Matayo 5, 20.

Agira ati “Kandi ndababwira ko gukiranuka kwanyu nikutaruta ukw’abanditsi n’ukw’Abafarisayo, mutazinjira mu bwami bwo mu Ijuru.”

Uyu mupadiri yakomeje avuga ko agiye mu buzima bubohotse.

Padiri Niwemushumba asanzwe aba muri Autriche aho yigaga muri Kaminuza ya Vienne, ari naho yandikiye ibaruwa y’ubwegure bwe tariki ya 6 Ukuboza, 2022.

Yanditswe na BAZATSINDA Jean Claude

Related Articles

Ibitekerezo 37

    1. Iki ni icyemezo gihuje nuko Bible idusaba.Amadini yose y’ikinyoma,bible iyita “Babuloni Ikomeye”.Muli Ibyahishuwe 18:4,Imana idusaba “gusohoka” mu madini y’ikinyoma,kugirango tutazarimbukana nayo ku munsi w’imperuka.Nubwo amadini yiyita ko akorera Imana,bible yerekana ko ayo madini akorera Shitani.Imana idusaba “gushishoza”,aho gupfa kujya mu madini yose abonetse.Soma 1 Yohana 4:1.Yezu yerekanye ko amadini menshi ajyana abantu mu kurimbuka.Soma Matayo 7:13,14.Dore bimwe mu byerekana Uburyarya bw’amadini: Kwigisha ibinyoma bidahuye na bible.Urugero,kwigisha ko Imana ari ubutatu.Mu gihe Yezu n’Abigishwa be bigisha gusenga Imana imwe gusa ishobora byose,Se wa Yezu witwa Yehova (Matayo 4:10;Yohana 14:28).Kurya amafaranga y’abayoboke bayo,mu gihe Yezu yadusabye gukorera Imana ku buntu (Matayo 10:8),Kwivanga muli Politike n’intambara,etc…

    1. Rutheri se abo yasize ubwo butungane barabufite? Kiruta ni ugushishoza aho kwihutira guca imanza Padiri avuka mu bantu nawe yashukika nk’abandi bose

  1. Yanze gukomeza kwishushanya, aribohora!

    Ni umunyakuri!

    Ariko byari kuba byiza iyo inyandiko ye yose itangazwa n’iki kinyamakuru, abasomyi bakarushaho gusobanukirwa ibirego ashinja Nyiricyubahiro Musenyeri we.

    Ni ukureba niba uburyarya buvugwa na Padiri ari ubwa Kiliziya Gatolika cyangwa se niba ari ubw’umuntu ku giti cye nk’umuntu nyine!

    1. Kumiro we nawe wabonye ko udafite ukuri uhisha izina ryawe,ariko kwit’umuntu udafite uburere sinzi ko wowe uba ubufite.uyu mupadili yagiye kwiga iBurayi kdi ibyo yahuriyeyo nabyo Wenda binaturuka iyo avuka ntabyo uzi.rero mureke yanze kuba imbohe y’ibyo atemera,kdi kuba Padili Si Biblia ahubwo n’amahame y’idini ibintu bidafite aho bihuriye n’ubwami bw’Imana nzima

    2. Indero yo mw’i Seminari Nkuru ifata imyaka ihagije yatuma wifata ukareka kw’idoga. Yezu yatoye intumwa ze mu bacumuzi. Padiri Niwemushumba noneho agiye guhura n’abantu b’indyadya mu buzima bwohanze. “QUO VADIS?” “There is no green grass..” where he is going. Eglise catholique irabimenyereye kubona abavamwo. Sinzi ko byari ngombwa kubigira “Public.” Ariko ni amahitamwo ye. Ubwo Yumvise aruhutse. “

  2. Abantu baba muri Autriche bazadufashe kumenya neza uko yitwaye muri ayo mashuli yari yaroherejwemo na Kiliziya, akaba ayitengushe yarabashije kwiga ububi bwayo. Cyokora wasanga wenda ukwigenga ko kuba mu burayi bwaratumye yumva yarageze aho yikorera ibyo ashaka, akaba ashatse impamvu zo gutuma abivamo ngo yikomereze ubwo buryohe.

    Gusa ndababaye cyane kuko, Phocas muzi yiga mu iseminari muri Nkumba ndetse angira inama zatumye nanjye ngira imbaraga zo gutsinda Primaire, nongeye kumubona ari umu Fratri kuri Janja mpiga. Nongeye guhura nawe Muhereza yarabaye Padiri mu missa yo gushingura Callixte i Vienne.

    Gusa, ndumva hari ikibazo yaba yaragize kuko ibyo yatangaje nta munyabwenge wabivuga, cyane ko Communaute yarwanyije iyobowe na Roho Mutagatifu.

    1. Rero abantu nibagira intege nke bajye babyemera ariko bere gushakisha izindi mpamvu zidafatika kuko nicyo aricyo ubu abikesha kiliziya yakagombye kuyishimira. Yahawe ubupadiri akuze bihagije kandi ntiyabihatiwe. Ubu rero niba aribwo akuze akamenya ubwenge ndumva nubundi ntacyo yakoraga mu gipadiri

    2. Dufatanye dusenge ubutaretsa, kuko umwanzi shitani akomeje gusenya Kiliziya ahereye ku nzego nkuru zayo kugira ngo n’ abandi bacike intege.

  3. Ubuprotestant ntibwahambwe, buracyariho kandi ba Luther bazagumya bahamye ukuri. Hakenewe abanyakuri bavuga ukuri hatitawe uko la majorité (uruhande rwa benshi) ibibona.

    1. Imana ikeye abagabo nyabagabi batagurwa ntibagurisshwe nka ba ruteri bahakanye inyigisho n’uburyarya bya Roma . Ni ukuri kose usibye nuwo mupadiri wabaye intwari agafata umwanzuro hari n’abandi benshi biteguye gusohoka muri Roma bayobowe na mwuka wera . Imana imukomeze kd ntizamukoza isoni

  4. Uyu mupadiri nagende rwiza atagize ibyo yitwaza kuko aho ageze ni imbaraga za Nyagasani,nibayumva yaragezeyo naryoherwe ariko yibukeko hari ingororano nyuma y’ ubu buzima.

  5. Wowe witwa Kale nkusubize.Ntabwo icyaricyo ubungubu agikesha kiliziya Gatolika aragikesha Imana.Koko Imana niyo ishobora byose.Imana niyo imugize uwariwe si kiliziya.Buriga haribyinshi yabonye abonabitagenda neza afata umwanzuro we.

    1. Iyo umuntu agize icyo ageraho akigejejweho n’undi niwe uba umugize.wishaka gukama ikimasa rero ngo uvuge ibitagaragara.ubuhanga afite abukesha kiliziya kuko ntiyiyohereje kwiga iburayi.

  6. Murakoze kuri commentaires murimo gutanga ariko hari icyo mutagomba kwibagirwa. Kuba mwese muvuga ngo padiri nuko Kiliziya yabimuhaye! Icyo tucyumve gutyo. Hanyuma kuba abivuyemo ntabwo ari igitangaza ahubwo mwibaze ngo igihe yahereye yiga imyaka igashira ingana na 1/2 wenda cy’imyaka ye azi ubwenge yakoraga iki? Ubwenge afite kuki butamweretse kare icyo akora? Muhumure siwe wagombaga gucungura Kiliziya. Niba ariwe utahuye ubwo buryarya bwayo Imana ishimwe tubonye umucunguzi. Ariko abazi ibya Kiliziya muhumure siwe uzayisenya.

    1. Ibyo uvuga ni ukuri, N’amarembo y’ikuzimu ntazayisenya, kuko yubatse ku rutare,
      Kandi Nyagasani amugenderere, niyipfire rwiza

  7. Ibyo uvuga ni ukuri, N’amarembo y’ikuzimu ntazayisenya, kuko yubatse ku rutare,
    Kandi Nyagasani amugenderere, niyipfire rwiza

  8. Nshimishijwe n uko benshi muzi kureba kure. Messages zanyu ziranyubatse nanga kugenda ntavuze.
    Padiri nyapadiri ntiyasebya Kiliziya. Umubyeyi wawe aramutse afite defaut ntiwamutorera abagabo.

    Reka tubiharire Yezu we mucamanza w Ukuri. Azakwitira ibingana n ibyo umukoreye.

    Uhumure ububi bw abantu si bwo bubi bwa Kiliziya. Kurikira Imana wihebeye niba koko ukiyihebeye ibindi ubiyiharire ni umucamanza utabera.

    Cyakoze izi messages zose zirakwigisha gusa ntukuke umutima ushikame kigabo, Padi

  9. Mubantu bose habamo abantu bose ubwo nawe wasanga yararigase kubuki bujya koko uwanyagiwe araninyarira pe! ntakundi bamufashije kwifasha ubwo nyine yashatse kurongora icyo utumva niki yamaze gu savinga cash.

  10. Ubwo Yezu yanengaga kandi akagaya abafarizayi n’abigishamategeko ibi byamuviriyemo kwicwa no kwangwa nabo ndetse n’imbata zabo zakurikiraga buhumyi. Iyi kiriziya igeze aho yemera ubutinganyi,ikaba igeze aho abayihagarariye abenshi ari abatinganyi,basambanya abana ku ngufu n’andi mafuti nk’ay’ingurube kuba uyu mugabo abibonye agasanga adakwiye kubigumamo ndabona abasaba ko abambwa mwabaye agahiryi. Aramaze! Kiriziya ifatirana abantu bakiri impinja ikabahanagura mu mutwe niba aho agereye ahahuriye n’imigenzo mibi inyuranya n’imyemerere cg akaba mu Rwanda yarasanze kiriziya yarabaye igikoresho cya poritiki none akaba abishingutsemo njye namubwira nti “uri umuntu w’umugabo”!

    Ubugabo butisubiraho bubyara ububwa!

  11. Icyemezo wafashe ni cya kigabo Padi erega buri wese azisobanura imbere yi ntebe y’Imana ntabwo hazahamagarwa amadini ngo abayarimo bose binjire niyo mpamvu ibyo wakoze aribyo bikwiriye umukristo IMANA ishobora byose igukomeze kandi ikomeze ikwagure muri urwo rugendo rwo gukiranuka kugeza imperuka.

  12. Bana banjye, iki ni igihe cy’iherezo. Mwigeze kumva ko Umwanzi urwanya Kristo agiye kwaduka. Ndetse n’ubu abarwanya Kristo bamaze guhaguruka ari benshi, ni na cyo tumenyeraho ko ari igihe cy’iherezo. 19Abo bavuye muri twe, icyakora ntibari abacu by’ukuri, kuko iyo baba abacu baba baragumanye natwe, ariko kwari ukugaragaza ko atari abacu uko bangana. (1 Yohani 2: 18-19)

  13. Wama kwegura no kuva mu byo wumva utemeranya nabyo, si iby’uyu mupadiri gusa no mu yandi ma services bibayo; uyu ni uko yanditse. Abadashyirwa mu bitangazamakuru n’abatandika ko beguye nibo benshi. Kandi umunyarwanda avuga ngo, “ubugabo butisubiraho ….”? Uzuza uko ubyumva.

  14. hhhh, ngo imyaka amaze i Burayi niyo yatumye atekereza??? Uyu se nawe yinjiye mu cyiciro cy’abumva ko Imana iba mu Burayi? Numva ari uburenganzira bwe kuva mubyo yarahiriye akanigisha iyo myaka yose ariko si ngombwa kuvamo atukana. Niba hari itunda wariyeho ukumva waracikanwe rwose good luck ariko sinibaza ko ubu aribwo Kiliziya yakureze ihindutse abirasi n’ibindi wanditse. Ubundi umuntu wize arangwa no kuba smart mu mvugo no mu myitwarire.

  15. Abenshi mwaciriye urubanza uyu muvandimwe mukurikije imyizerere yanyu!nimumuhe amahoro kuko na Yezu abenshi twemera amateka atwereka ko mu gihe cye abanyamadini yicyo gihe hafi ya bose baba abari abayobozi nabayoboke rutajyaga imbizi! Nimumenye ibyanyu rero

  16. Mwaramutse Bavandimwe,ariko ko murenganya uyu mupadiri koko harya umuntu ufite imyaka iri hejuru ya 45 wavukiye muru Rwanda akaba azi amateka ya kiliziya gatorolika guhera kubayozi bayo babazungu kugeza aho tuboneye abapadiri babirabura,ukareba ukuntu batobye uru rwanda kuva igihe cy ubukoroni kugeza kuri Genocide ukareba ukuntu babaga bari mu bimbere mu gutanya abantu kugeza aho nabo ubwabo padiri yica undi,masela akica undi,umukiristo akica undi,wagirango uwo byananira akayivamo wamutera ibuye,ikibazo tugira nuko ikibaye kuri mugenzi wawe uba wumva wowe ntacyo kikubwiye,naho ubundi wenda ibyo yahuye nabyo mwebwe mumugaya muhuye nabyo harubwo mwakora ibirenze ibyo yakoze,nimumuhe amahoro,rata Uwiteka abane nawe ibihe byose.

  17. Hhhhhh ariko mana. Ngo imyaka maze iburayi niyo inteye guhangara Musenyeri utarahiriwe no kwerekezayo. Twe imyaka tumaze mu burayi uyongereyeho iyo tumaze muri America, bamwe turi gutekereza kwiyegurira Imana. Ishya n’ihorwe musaseridoti, aho wiyambitse ubusa muri winter. Genda ubana na frostbite. Umwana iyo aririye urwembe urarumuha akarukoze icyo ashatse. Yarumira, upfa kuba warimuhaye ngo anezerwe.

  18. Mwiriwe ndabona nta byacitse ibi birasanzwe aho kugirango agire ibyo yangiza yasezera akajya mubye yeruye bititirirwa izina rya padiri Byose biba Yezu yabibonye afite ni

  19. Inshingani z’abapadiri zibangamiye cyane ubwisanzure bw’ikiremwamuntu, umuntu utari indyarya ntiyabushobosa 100% gusa arko Wenda Hari imibare mike ibishoboka, arko ndamwemeye yanze gukeza kubeshya ageze ikirenge mucya Martin Luther ,ni intwari Kuba mu buzima bw’ikinyima igihe kirekire ni ugutsindwa kubi.

  20. Uyu mupadiri yavuze ukuli.Umuntu utabona uburyarya bw’amadini,arahumye.Urugero,nkuko ibinyamakuru byinshi bivuga,abapadiri ibihumbi byinshi bijya mu busambanyi.Bafite abana n’abagore.Bivanga cyane muli politike.Byitwa ko bakorera imana.Nyamara iyo basomye Misa,bandikirwa amafaranga.Bishyuza amafaranga umuntu wapfuye ngo bamusomere Misa,etc…Bigisha ibinyoma.Urugero,babeshya ko Yezu yavutse le 25 December,ko Maliya nta bandi bana yabyaye.Nyamara Matayo 13:54-56,havuga amazina ya bashiki na barumuna ba Yezu.This is dangerous and pure hypocrisy.Muli make,bayobya abantu bagera hafi kuli 2 milliards (billions).

  21. Yaba woe yumva ko padiri yakoze amakosa, Yaba woe umushigikiye, mwese mutuze buri wese urebe imbere ye heza. Kandi wirindi gucira urubanza abapadiri cg kiliziya muri rusange. Ikorere umusaraba wawe urebeko uwugeza Aho ugomba kuwugeza. Ikindi Kandi singombwa ko icyemezo ufata cyose kunjya ku karubanda setu

  22. Dufatanye dusenge ubutaretsa, kuko umwanzi shitani akomeje gusenya Kiliziya ahereye ku nzego nkuru zayo kugira ngo n’ abandi bacike intege.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button