Inkuru NyamukuruInkuru zindi

Sena yemeje gutumiza uhagarariye Guverinoma gusobanura ikibazo cy’impanuka

Inteko Rusange ya Sena  yafashe icyemezo cyo gutumiza  uhagarariye Guverinoma ngo aze atange ibisobanuro mu magambo   ku ngamba zihari zijyanye no guhangana n’impanuka zo mu mihanda zikomeje kwiyongera.

Iki cyemezo cyafashwe  kuri uyu wa mbere tariki ya 19 Ukuboza 2022, nyuma yo kugezwaho raporo na Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga,Ubutwererane n’Umutekano muri Sena,ku gikorwa cyo kumenya ibikorwa mu gukumira no kurwanya impanuka zo mu mihanda.

Komisiyo ya Sena ishinzwe Ububanyi n’Amahanga ubutwererane n’umutekano yagaragaje ko mu myaka itatu ishize impanuka zo mu mihanda zagiye ziyongera .

Impamvu zimwe bagaragaje zituma  impanuka ziyongera harimo imihanda mibi idakosorwa, ibinyabiziga bishaje,ibidasuzumishwa,amagaragaje atujuje ibisabwa ndetse n’abiga gutwAra ibinyabiziga bigira kuri za porogaramu aho kujya mu mashuri abyigisha.

Mu byagaragariye komisiyo harimo kuba harashyizweho politiki yo gutwara abantu n’ibintu na Politiki y’Igihugu y’umutekano,ingamba zo gushyiraho ibigo bisuzuma ibinyabiziga,gupima abatwara banyoye ibisindisha na cameras zo ku mihanda mu gukumira no kurwanya impanuka.

Muri icyo gikorwa,komisiyo ya Sena yaganiriye n’inzego zinyuranye ku rwego rw’Igihugu zirebwa n’umutekano wo mu muhanda,ubyobozi bw’ibigo bikorerwamo isuzuma ry’ibinyabiziga.

Yasuye kandi amasoko,amavuriro n’amashuri byubatse ku muhanda n’ahantu hakunda kubera impanuka.

Inteko Rusange ya Sena yemeje kandi  ishingiro ry’umushinga w’itegeko rigenga Polisi y’uRwanda.

Perezida wa Komisiyo y’Ububanyi n’Amahanga ,ubutwererane n’umutekano muri Sena ,Hadija Murangwa Ndangiza,yashimangiye ko hagomba gufatwa ingamba zihariye zo gukumira impanuka zikomeje kwiyongera.

Yagize ati “Aba bantu bicwa n’izi mpanuka ni benshi , nibura abantu babiri bapfa buri munsi .Iki ni ikibazo tugomba kwitaho, tukareba uburyo twirinda izi mpanuka.”

Murangwa asanga Minisitiri w’Intebe  cyangwa intumwa ye agomba kuza agasobanurira Sena ingamba zihari zituma izi mpanuka zidakomeza kwiyongera.

Senator Emmanuel Havugimana yavuze ko ku rwego rw’Isi mu bihugu 153 bikunze kugira impanuka, uRwanda ruri ku mwaka wa 15.

Yavuze ko mu mibare y’Ishami ry’umuryango w’Abibumbye ryita ku buzima,OMS,mu bantu 1000 bapfa, 44  bicwa n’impanuka zo mu muahanda buri mwaka.

Aha niho yahereye avuga ko uRwanda rugomba gufata ingamba zo kugabanura impanuka zo mu mihanda.

Yagize ati “Turashaka kuba nibura munsi y,impanuka 10 mu 1000 .”

Yatanze urugero rw’Ubusuwisi aho umuntu 1 mu 100.000 yicwa n’impanuka zo  mu mihanda.

komisiyo y’Ububanyi n’Amahnga, Ubutwererane,Umutekano   muri raporo yayo igaragaza ko impanuka zo mu mihanda  zavuye  4,160 mu 2020  zigera  8,639 mu  2021. Ni mu gihe  muri uyu mwaka wa 2022 zimaze kugera 8,660.

 Muri izi mpanuka  raporo igaragaza ko zatwaye ubuzima bw’abantu benshi  nk’aho mu 2020 abagera 687 bapfuye, mu 2021 ni 655 naho mu mwaka wa 2022 ni 629.

 

IVOMO:The NEWTIMES

.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Mbanje kubasuhiza,ngewe ntwararimidoka yambukiranya imipaka imbogamizi zihari ntazindi urwanda ntimukarwitiranye nibindi bihugu owowivugishango ubusuwisi nabanze arebe imihanda bafiteko tuyifite
    Murwanda icyambere mukemure ikibazo kingano yumuhanda imihanda dufite nimitoyacyaneeee?
    Ibaze 6m hacemwo imodoka,igare,moto,umunyamaguru murizometero ubwose haburakuba impanuka ngute,muzanyereke impanuka yari yabera mumihanda migari? Mwongere ubugari bwimihanda bizacyemuka murakoze

  2. Ntabwobitangaje kukoporisi yaradohotse ihugirakwishyuzamadene naho rura iriguhohoterabantu kubikinyabiziga gifite otorizasiyo bakagucibihumbi 100000 ngonukwamazinayawe atariyarikurotorizasiyo esubundi umuntagira otorizasiyo ? Cyagwigirimodoka ? Jyewiyokoterivation ndayifite

  3. Sena yagombye kureba ibibazo by’ingutu byugarije igihugu cyanga se ikabona ko imikorere yayo idahwitse. Urugero: ikibazo cy’abimukira bazanywa mu Rwanda kizagira ingaruka mbi cyane mu minsi iri imbere yuko harimo kwubakwa Urwanda rw’igindugembe. Binugwanugwa ko ari gahunda yihishe ariko yatekerejweho mu mayeli ya bamwe. Urundi rugero ni iyoherezwa ly’ingabo zirwana intambara igihugu kidafitemo inyungu. Ibaziguyemo ntibahabwe icyubahiro cy’abarwaniye igihugu yuko inyungu barwanira zizwi n’ababohereza. Izo ni inshingano za Leta ngo imenye icyo abahembwa imishahara iva mu mali ya Leta, bakora. Muri make: Sena ntikora neza. Niyikubite agashyi kandi ive mu bwoba.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button