Polisi y’u Rwanda mu Karere ka Muhanga yashyikirije inzu 2 yubakiye umukecuru Mukankundiye Athanasie w’imyaka 75 na Muhawenimana Alphonsine.
Izo nyubako Polisi yubakiye abatishoboye bazitashye mu kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi.
Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Muhanga Superintendent Mutembe B. Octave avuga ko ibi bikorwa byo kubakira abatishoboye inzu babifatanyije n’Ubuyobozi bw’Akarere ka Muhanga.
Uyu Muyobozi yasabye abubakiwe inzu kuzitaho no kuzifata neza kugira ngo zitangirika.
Supertendent Mutembe yavuze ko muri uku kwezi kwahariwe ibikorwa bya Polisi, bahaye abaturage umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba.
Yagize ati “Inzu twubakiye abatishoboye zirimo ibikoresho byose byo mu rugo kandi twamaze kuzibashyikiriza.”
Abahawe izo nzu bashimiye Ubuyobozi bwa Polisi kubera ko nta macumbi bari bari bafite, bemera ko bazazifata neza.
Umuyobozi w’Akarere ka Muhanga Kayitare Jacqueline avuga ko mu mihigo y’Akarere harimo gutuza neza abaturage badafite aho baba, bakazirikana ko umuturage ariwe uri ku isonga.
Ati “Ndashimira Polisi, ndashimira ubufatanye bwacu nabo kandi ndabizeza ko ibi bizfahoraho.”
Polisi ikaba imaze gutanga imirasire y’izuba ku 278 ku baturage bo mu Murenge Rugendabari, Mushishiro na Nyarusange.
Supertendent Mutembe agahamya ko abo baturage bahawe umuriro ukomoka ku mirasire y’izuba bakaba batangiye gucana.