Uncategorized

Espoir FC yahagaritse Bisengimana kubera umusaruro nkene

Ikipe ya Espoir FC yo mu karere ka Rusizi yahagaritse by’agateganyo umutoza wayo mukuru Bisengimana Justin kubera umusaruro mubi akomeje guha iyi kipe.

Umutoza mukuru wa Espoir FC, Bisengimana Justin yahagaritswe by’agateganyo

Mu ibaruwa yandikiwe Bisengimana Justin na Perezida wa Espoir FC, Twizeyimana Vincent, kuri uyu wa Mbere, tariki 19 Ukuboza 2022, ikaba yamusabye guhagarara by’agateganyo mu gihe cy’ukwezi, aho atazaba akomeza inshingano ze nk’umutoza mukuru wa Espoir FC uhereye kuri uyu wa Kabiri.

Bisengimana Justin akaba yahagaritswe bigendeye ku ngingo ya kabiri iri mu masezerano yagiranye na Espoir FC kuwa 28 Nyakanga 2022, imugenera inshingano muri iyi kipe.

Iyi baruwa igira iti “Dushingiye ku musaruro mubi ukomeje kugaragara mu ikipe, aho kugeza ubu ikipe ifite amanota 7/42 bigana na 16.6%, mu mikino 14 ikipe imaze gukina watsinzemo umukino umwe, ukanganya imikino ine, ugatsindwa icyenda.

Ubuyobozi bwa Espoir FC bukaba bwitandukanyije na Bisengimana Justin uvuga ko abakinnyi akinisha atari we wabaguze, buvuga ko ariwe wagize uruhare rusesuye mu kugura abakinnyi 11 none akaba arenzaho agahesha isura mbi ikipe.

Bati “Dushingiye ku mikoranire yawe nabo mufatanyije imirimo mu ikipe, aho ujya mu itangazamakuru ugasebya ubuyobozi bw’ikipe ndetse n’abakinnyi ko badashoboye kandi waragize uruhare rusesuye mu gushaka abakinnyi 11, bikaba bigaragaza isura mbi.”

Umusaruro nkene no guhesha isura mbi ikipe nibyo byatumye uyu mutoza ahagarikwa bw’agateganyo, nk’uko iyi baruwa ikomeza ibivuga.

Iti “Turakumenyesha ko uhagaritswe ku kazi by’agateganyo ko gutoza ikipe nk’umutoza mukuru uhereye tariki 20 Ukuboza 2022 kugeza tariki ya 19 Mutarama 2023.”

Bisengimana Justin ahagaritswe habura umukino umwe ngo hasozwe igice cya mbere cya shampiyona y’umupira w’amaguru mu Rwanda, icyiciro cya mbere mu bagabo, aho Espoir FC yari itarimo umwuka mwiza ndetse inatsindwa umusubirizo, dore ko iri ku mwanya wa 15 n’amanota 7, aho irusha inota rimwe ikipe ya Marine FC ya nyuma.

NKURUNZIZA Jean Baptiste / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button