Hari hasanzwe abayobozi ku rwego rw’Igihugu, intara, kuri iyi nshuro urwego rw’akarere narwo rwatekerejweho mu karere ka Nyaruguru kimwe n’utundi turere hatowe abayoboye Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda).
Abahagarariye abandi batowe ni abayoboye Ishyaka ku rwego rw’akarere, hatorwa abahagarariye abagore n’urubyiruko.
Gustave Habimana watorewe Kuyobora Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda ku rwego rw’akarere yavuze ko ubu icyo agiye gushyira imbere ari ugutanga ibitekerezo.
Yagize ati“Umutwe umwe ntiwigira inama ubu dushyize imbere gukomeza gutanga ibitekerezo byo kubaka u Rwanda kuko ubu tunamaze kubona umurongo ufatika kandi tunamaze kwaguka.”
Aline Tuyisenge watowe nk’umwungiriza yavuze ko gushishikariza abagore gutinyuka aribyo agiye gushyira imbere.
Ati“Ngomba gushishikariza igitsina gore gutinyuka bakaba bagira ibyo bakora babonaga basaza babo bakora nabo bakumva ko babishobora kandi bakabikora neza.”
Jacqueline Masozera umubitsi mukuru mw’Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda (Democratic Green Party of Rwanda) yibutsa abatowe gukora politiki nziza.
Ati“Abarwanashya bacu turabasaba kudatinya n’ubwo ari ishyaka ritavuga rumwe n’ubutugetsi ariko si ishyaka rirwanya leta ahubwo twese dutahiriza umugozi umwe batinyuke bakore politiki nzima izira amacakubiri kandi baharanire kubaka igihugu bakoresheje amahirwe igihugu kibaha.”
Abatowe bahagaririye abandi mu karere ka Nyaruguru bose hamwe ni 33, Ishyaka riharanira Demokarasi no kurengera ibidukikije mu Rwanda rivuga ko rifite gahunda yo kuzenguruka igihugu cyose bashyiraho izi komite zihagarariye abandi.
THEOGENE NSHIMIYIMANA / UMUSEKE.RW i Nyaruguru