Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rubavu: Abayobozi babiri bahanishijwe kumara amezi atatu badahembwa

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, n’Umuyobozi ushinzwe igenamigambi mu Karere ka Rubavu, bahanishijwe kumara amezi atatu badakora ku mushahara, nyuma yo kugaragarwaho amakosa y’imyitwarire idahwitse.

Ibiro by’Akarere ka Rubavu

Uwimana Vedaste Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Cyanzarwe, amakuru avuga ko yafashwe mu cyumweru gishize, yakoze impanuka, Polisi imupimye isanga yari yasinze, afungwa icyumweru nyuma ararekurwa.

Umuyobozi mu Karere ushinzwe ishami rya Planning, Ntidendereza Benoit na we ngo yafashwe yasinze afungwa icyumweru nyuma ararekurwa.

Amakuru avuga ko Akarere ka Rubavu kabahagaritse amezi atatu badakora ku mushahara, ndetse muri icyo gihe bazaba batajya mu kazi.

Mayor w’Akarere ka Rubavu, Kambogo Ildephonse yamereye UMUSEKE iby’aya makuru, avuga ko ari amakosa yo mu kazi ariko batemerewe kuvuga ayo ari yo.

Ati “Nubwo tuba tutemerewe kuvuga amakosa aba yakozwe, tuba tubahagaritse yamara kwikosora agasubira mu kazi, ariko ntituyavuga kuko biba ari ubuzima bwite bw’umukozi.”

Yavuze ko hari Abanyamategeko, n’abashinzwe imyitwarire mu Karere babanza kureba icyo kibazo bagafata umwanzuro.

Ku bijyanye n’imyitwarire ikwiye kuranga Abakozi, Mayor Kambogo yagize ati “Indangagaciro z’umukozi usabwa gutanga service nziza, iyo zimwe zibuze hari igihe akazi gapfa bikaba ikibazo.”

Amakuru UMUSEKE ufite ni uko ubwo Perezida Paul Kagame yatemberaga i Rubavu n’amaguru mu gihe cyashize, yaje kubona imyanda ku muhanda, asaba ko uriya Uwimana Vedaste ahagarikwa amezi atatu icyo gihe biraba, nyuma igihano kirangiye asubira mu kazi.

Hashize igihe abakozi ba Leta basabwa gusubira ku ndangagaciro zikwiye kuranga umuyobozi, bakirinda ibiyobyabwenge n’ibisindisha, n’izindi ngeso zirimo n’ibyaha bya ruswa.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 6

  1. Mu mategeko agenga umurimo iki gihano cyo kumara amezi atatu udahembwa ntikibaho. Umukozi wakoze amakosa ashobora gusabwa ibisobanuro (demande d’explication), kwihanangirizwa (blame), guhagarikwa by’agateganyo ahembwa 1/3 cy’umushahara (mise à pied), cyangwa kwirukanwa. Kiriya gihano cyo kumara amezi atatu umukozi adahembwa kinyuranyije n’itegeko. Bagiye gutuma abo bakozi natungwa no gukama izo baragiye.

  2. Umuyobozi uhanisha abakozi ibihano bidateganyijwe n’amategeko nawe aba akwiye kubihanirwa. Gufunga icyumweru umukozi wasinze cyangwa guhagarika umukozi amezi atatu adahembwa biteganyijwe n’irihe tegeko?

  3. Mifotra haribintu igomba gukosora rwose .amakosa abakozi bakora ntabwo yakabahishije bene ako kageni ngaho tekereza birukanywe ubwo niki gituma umuryanga we waba ugiye kwica nubukene kumuntu wize imyaka nkiriya yose koko bikaba bibaye ipfabusa. Bwira kumara amezi atatu udahembwa ngo wanyoye inzoga bakapurika ibiri mu itegeko ngumuntu nahanwe . Umuntu wanditse ariya mategeko yarebye hafi pe .kandi bo bareba ibiri mu itegeko baba banakubeshyera bapfa kuba babyanditse muri demande .nibyo wasubiza byose bakubwirako nta shingiro bifite ubundi bakwica uko bashaka . Njye mbona munyangire amaherezo izagaruka . Umuntu yakirukanwe kukazi yakubise umuntu akamwica . Yariye Ruswa atarukumuhimbira kandi nayo yokurwego rwo hejuru .byagenzuwe ko igiye hungabanya service za leta . Kariya kanama gashinzwe iryo genzura karakoreshwa rwose mayor azajye abibazwa. Mifotra nukujya yihanangiriza ibigo byiha guhana abakozi .mubintu bidasobanutse . Nta mitekerereze yimbitse bashyiramo k’umuryango nyarwanda . Iyo umwirukanye yarize uba umujyanye he . Nuguteza leta ibibazo bitakabaye .

    1. Kuri wowe kuba warize ni igisobanuro gihagije kugirango ukore ibyo wiboneye bakureke ngo warize? Iyo myumvire ni bwoko ki?

  4. Umukozi wa Leta . Ntabwo yagakwiye guhanwa uko umukoresha we yishakiye . abakurikiranwa amakosa bajye baturuka muri ministeri badafite aho bahuriye nikigo uwakoze ikosa arimo gukoreramo .ubundi bashyize mugaciro kabo .naho igihe umukoresha yajya atakwiyumvamo yajya akwirukana nki sazi . Izajya yirukanwa muburyo budasobanutse bajye babaca amande 100miliyoni bazihe umukozi kbsa

  5. Uvuga ko igihano cyo guhagarikwa amezi 3 udahembwa kitabaho namugira inama yo kubanza gusoma itegeko rigenga imyitwarire mbonezamurimo ku hakozi ba Leta na Sitati rusange igenga Abakozi ba Leta aho gusima itegeko ry’umurimo.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button