Inkuru NyamukuruMu cyaro

Rusizi: Padiri Kajyibwami Modeste yitabye Imana

Umupadiri witwa Kajyibwami Modeste yitabye Imana, Inkuru y’urupfu rw’uyu mupadiri yamenyekanye kuri uyu wagatandatu tariki ya 17 ukuboza 2022, mu itangazo ryasohowe n’ubuyobozi bwa Diyosezi Gatulika  ya Cyangugu rivuga ko yaguye mu bitaro bya Mibirizi azize uburwayi.

Padiri Kajyibwami Modeste yitabye Imana

Iri tangazo rivuga ko imihango yo kumushyingura izaba ku itariki ya 21 ukuboza uyu 2022.

Urupfu rw’uyu mupadiri rubayeho mugihe hatarashira amezi abiri muri iyi Diyosezi Padiri Sindarihora Antoine  yitabye Imana ku itariki ya 29 Ukwakira 2022 azize uburwayi.

Icyo gihe hari hashize ibyumweru bibiri umupadiri witwa Berchair Iyakaremye yitabye Imana ku itariki 13 Ukwakira 2022 na we azize uburwayi.

Muri uyu mwaka 2022 mu mezi abiri gusa iyi Diyoseze  ibuze abapadiri batatu bitabye Imana bazize uburwayi.

MUHIRE Donatien / UMUSEKE.RW i Rusizi

Related Articles

Ibitekerezo 3

  1. Padiri modest ruhukira mumahoro. uzakirwa nabamarayika nabandibatagatifu kd diosez yacyangugu yihanganire igihe cyogusarura kw’IMANA, Imana irigutegura abandibashumba ntiyakora ikosa ryogusiga intamamurwuri zitagira abashumba.

    1. Reka nibarize wowe witwa Theo.Ngo Padiri azakirwa n’abamarayika?Byaba se bisobanura ko atapfuye,ahubwo yagiye kwibera mu ijuru?Iyo myumvire ntihuye n’uko bible ivuga.Ni ikinyoma cyahimbwe n’Umugereki witwaga Platon,utaremeraga Imana y’Abakristu,wigishakaga ko mu mubiri wacu habamo icyo yise roho idapfa kandi itekereza.Nta kindi gice cy’umubiri wacu gitekereza uretse Ubwonko (brain) bubora iyo dupfuye.Bible isobanura neza ko umuntu upfuye atongera gutekereza.He is totally unconscious (Umubwiriza 9:5).Niba apfuye atiberaga gusa mu gushaka iby’isi,ahubwo yarashatse cyane Imana,izamuzura ku munsi w’imperuka,ahabwe ubuzima bw’iteka nkuko Yohana 6:40 havuga.Upfuye yiberaga gusa mu by’isi,arabora,ntazongere kubaho.Soma Abagalatia 6:8.Uko niko kuri.

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button