Umuyobozi w’ikipe ya APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga, yasabye abayobozi ba Rayon Sports ko batakwirukana umutoza Haringingo Francis azizwa ko yatsinzwe n’ikipe y’Ingabo.
Ibi byabaye nyuma y’uko Rayon Sports itsinzwe na APR FC igitego 1-0 mu mukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona, bigatuma iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda itakaza umwanya wa mbere.
Chairman wa APR FC, Lt Gen Mubarakh Muganga aganira n’itangazamakuru, yasabye ko umutoza mukuru wa Rayon Sports atakwirukanwa kuko mu mupira w’amaguru habamo ibintu bitatu kandi kimwe muri ibyo ari cyo cyabaye.
Ati “Impamvu si iyindi, ni uko mu mukino habamo ibisubizo bitatu muzi (gutsinda, kunganya no gutsindwa) bityo tujye tubyakira nk’abayobozi kandi b’aba-Sportifs.”
Yongeyeho ati “Mwihangane ntimumwirukane.”
Uyu muyobozi yakomeje avuga ko APR FC yo yakoze inshingano za yo zo gutsinda mukeba nk’uko bisanzwe, bityo umutoza adakwiye kubizizwa nk’uko abamunjirije byagenze.
APR FC imaze kwirukanisha abatoza bane muri Rayon Sports mu myaka itatu gusa.
Tariki 21 Ukuboza 2019, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-0, maze uwari umutoza, Javier Martinez Espinoza arabizira. Tariki 16 Kamena 2021, APR FC yatsinze Rayon Sports igitego 1-0, bucya Guy Bukasa atandukana n’ikipe.
Tariki 23 Ugushyingo 2021, APR FC yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1, Masudi Djuma ahita ahagarikwa binamuviramo kwirukanwa. Tariki 19 Gicurasi 2022 [Igikombe cy’Amahoro], Rayon Sports yatsinzwe na APR FC ibitego 2-1, bucya Jorge Paixao ahambirizwa.
None no ku itariki 17 Ukuboza 2022, Rayon Sports yongeye gukubitwa ahababaza itsindwa na mukeba ku yindi nshuro. Iyi kipe ikunzwe na benshi mu Rwanda, iheruka gutsinda APR FC mu 2019 igitego 1-0 cya Sarpong cyabonetse kuri penaliti yari ikorewe Mugisha Gilbert uri muri APR FC ubu.
UMUSEKE.RW