Ubuyobozi bw’ikipe ya APR FC, bwasuye abakinnyi bubaha ubutumwa bukakaye burimo kubasaba gutsinda mukeba.
Lt Gen Mubarakh Muganga uyobora APR FC ari kumwe na Maj Gen Eric Murokore, basanze abakinnyi mu mwiherero babagenera ubutumwa.
Chairman w’iyi kipe y’Ingabo, yabasabye ko bakwiye gutsinda umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona.
Ati “Duherukana i Rubavu dutsinda Rutsiro. Iyo ntsinzi inakomeze kuri uyu wa Gatandatu, dutsinde Rayon Sport twisubize uriya mwanya wacu kandi murabishoboye, abatoza ndetse n’abafana ba Rayon bari kuri Stade ubwo twahuraga na Rutsiro babonye ko ikipe ikomeye kuko baje kureba uko mukina.”
Yongeyeho ati “Kuri uyu wa Gatandatu mubereke ko nta gahunda yo gusubira inyuma ihari mubatsinda. Mbifurije amahirwe ku mukino w’uyu munsi.”
Mu ijambo rye Maj Gen Eric Murokore yababwiye ko ibyishimo babahaye batsinda Rutsiro byakomereza no kuri Rayon Sport.
Ati “Twari twahuye mbere yo gukina na Rutsiro ibyo twabasabye mwarabikoze, inama abatoza babahaye na zo mwarazikurikije tubizeyeho n’indi ntsinzi kuri uyu wa Gatandatu. Mubatsinde mubashyire ku gitutu kuko murabarusha cyane nta mwanya wo gusubira inyuma, tugane imbere kuko muri kandi ingabo duhora tujya imbere.”
Ikipe ya APR FC niramuka itsinze umukino w’uyu munsi, irahita igira amanota 27 hasigaremo ikinyuranyo cy’atatu hagati ya yo na Rayon Sports.
UMUSEKE.RW
Ubwo birumvikana nyine ba Generals bamaze kugura abasifuzi ngo baze kubakorera umuti…….
Niyo mpamvu Apr izahora ijya hanze itsindwe itarenze umutaru……….
Jean Baptiste, ibitekerezo nk’ibyo byawe bisubiza abanyarwanda inyuma.
Musaza ibi ni ibitekerezo byanjye kandi ntabwo ari itegeko ko abantu bose bumvq ibintu kimwe ….
Apr yakwemeye igashyira agapira hasi igahatana nta manyanga arimo maze itware ibikombe isohoke yabikoreye……..
Ubuse ku gihe cya ba Karekezi, Gatete, Mike Silengo, Elias,Ramazan, Eric,…….Apr ntiyari ikomeye ntiyatsindaga tukemera ikajya no hanze ikagera kure ……..?
None se kuki itakirenga umutaru?
Generals banyu bemere bahatane nahubundi ntaho amanyanga azabageza……..
Muzahora mutwara ibikombe byinaha mwiriwe muririmba amatsinda……….ariko ntimuzigera muyageramo kuko nta na rimwe ikinyoma kizigera gitsinda.
RAYON IMBERE YA APR YABAYE NYAKATSI ABAKINNYI BA APR BAMENYE KO GUTSINDA TEAM IYARIYO YOSSE ARI AMANOTA 3 .NI BAHOZE RERO NAHO GUTEGURA RAYON GUSSA NTAHO BIZATUGYEZA KUKO YO TUYITSINDA BURI MUNSI THX
Bwana Byinzuki Jean Babtiste, ibitekerezo byawe kabisa nibyubahwe ariko ugerageze kugabanya umujinya noguhubuka muri sports. Bigaragara ko udakurikira aho isi igeze kuko niba buri munsi muvuga ibintu bimwe byurwitwazo mwagombye guhindura. Nonese rayon sport yo nukuvugako ntamafr igira yokugura abasifuzi? Ko mubona ayo mwirirwa mugura abakinnyi nabatoza batabafitiye umumaro? Nonese wowe kubwa karekezi, gatete na Elias ibigambo byanyu byokugura abasifuzi kwa APR ntibyabagaho? Nawe shyira agapira hasi weguheranwa ningengabitekerezo idafite aho ishingiye.