Andi makuruInkuru Nyamukuru

Gasabo: Imiryango 40 yasezeranye mu birori biryoheye ijisho- AMAFOTO

Imiryango 40 yabanaga binyuranyije n’amategeko yashyingiranywe imbere y’amategeko, ku wa 16 Ukuboza 2022, ikorerwa ibirori by’agatangaza n’umuryango wa FPR-Inkotanyi ihabwa na Gaz zo gutekesha.

Barahiriye kubana byemewe n’amategeko

Ibirori byo gusezeranya no kwakira iyi miryango bikaba byarateguwe n’ubuyobozi bw’Akagali ka Ruhango, Umurenge wa Gisozi mu Karere ka Gasabo n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi mu Kagali ka Ruhango.

Muri ibi birori binogeye ijisho hatumiwe abayobozi batandukanye barimo Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline wayoboye umuhango wo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.

Umushyitsi mukuru yari Senateri Niyomugabo Cyprien ushinzwe ubukangurambaga muri Komite ya FPR Inkotanyi ku rwego rw’Umujyi wa Kigali.

Imiryango yasezeranye yasabanye n’abanyamuryango ba FPR Inkotanyi ndetse buri muryango bawugenera impano ya Gaz mu rwego rwo kwihutisha imirimo yo murugo ndetse no kurengera ibidukikije.

Bugwiza Claver w’imyaka 70 wasezeranye n’umugore bamaranye imyaka 23, bavuga ko bari basanzwe babanye neza ariko kuba basezeranye imbere y’amategeko bikaba byaratumye buri wese arushaho kwizera mugenzi we kuko amategeko abaha uburenganzira bungana.

Bavuga ko kubana batarasezeranye bitwaga indaya kandi buzukuruje bikaba byabateraga ipfunwe aho batuye.

Bugwiza ati “Ariko none ubu turishimye, gusezerana byemewe n’amategeko uba ugiriye igihugu neza, n’abana bagakurana uburere bwiza, abatarasezerana ndabashishikariza kujya imbere y’amategeko.”

Musabimana Gisele avuga ko iyo utarasezerana imbere y’amategeko nta gaciro uba ufite mu rugo ndetse ko hari n’ubwo umugabo ashobora guta umugore akigendera.

Ati “Umugabo ugasanga aragufata nk’indaya kuko nta sezerano kandi n’abana bavutswa uburenganzira bwabo.”

Ubalijoro Jean de Dieu waseranye na Nikuze Leoncie nabo bavuga ko bishimiye kandi ko bibahesha agaciro mu buyobozi no mu miryango yabo.

Chairman wa FPR-Inkotanyi mu Kagali ka Ruhango kateguye ibirori byo kwakira abasezeranye, Bwana Karemera Anicet avuga ko iki ari kimwe mu bikorwa bamazemo ukwezi byo kwitegura isabukuru y’imyaka 35 FPR Inkotanyi imaze ibayeho.

Avuga ko abanyamuryango ba FPR mu Kagali ka Ruhango bishatsemo ubushobozi kugira ngo begere iyi miryango, iganirizwe ibashe kwemera gusezerana.

Ati “Buri muntu wasezeranye afite akanyamuneza, yaba uwo muri RPF-Inkotanyi yaba utayirimo, urabona ko Abanyarwanda barimo barasabana kuri uyu munsi twabateguriye kandi bameze neza.”

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline wasezeranyije iyi miryango, yavuze ko iyo abantu babanye byemewe n’amategeko hari byinshi bibafasha.

Ati “Imiryango niyo yegerana igakora igihugu, tudafite imiryango mizima rero n’igihugu cyacu cyazaba nta ejo heza hahari.”

Akomeza agira ati “Iyo umuryango udatekanye niho hashamikira bya bibazo byose bibangamira igihugu, imiryango ibana idasezeranye akenshi usanga nta ntego bafite, bakabanana mu makimbirane nta ndangagaciro za kirazira n’umuco.”

Ubusanzwe ubushyingirwe bwemewe n’amatego buteganywa n’ingingo ya 26 mu gitabo cy’amategeko agenga imibanire mu Rwanda, iyo ngingo ikaba iteganya ko ubwo bushyingirwe bwemerwa hagati y’umugabo umwe n’umugore umwe bujuje imyaka y’ubukure kandi kubushake bwa bombi.

Imiryango yasezeranye yasabwe kurangwa n’imibanire myiza kandi aho bagize ikibazo mu mibanire bakagisha inama ubuyobozi aho kurangwa n’amakimbirane.

Umuyobozi Nshingwabikorwa w’Akarere ka Gasabo, Umwali Pauline yasabye abasezeranye kubana neza baharanira iterambere ry’umuryango
Hakaswe n’umutsima bizihiza imyaka 35 ya FPR Inkotanyi imaze ibayeho
Barahiriye kubana byemewe n’amategeko
Bibukijwe ko gusezerana imbere y’amategeko bihesha abana uburenganzira butandukanye
Bafashe ifoto y’urwibutso n’abayobozi batandukanye
Muri ibi birori basangiye Champagne bica inyota
Anicet Karemera asuka umuvinyu bishimira ibi birori
Nta kuzuyaza barahiriye kubana batekanye
Bavuga ko buri muryango ukwiriye kubana byemewe n’amategeko
Akanyamuneza kari kose bishimiye intambwe bateye mu buzima

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button