Mu Karere ka Muhanga hafunguwe isomero ryitwa ” Pourquoi pas” ryitezweho kugarura umuco wo gusoma mu Banyarwanda.
Abantu 15 barimo umupadiri bishyize hamwe bashinga isomero mu rwego rwo gufasha abatuye aka karere kongera kubona aho basomera ibitabo, dore ko umuco wo gusoma ugenda icika gake gake bitewe no kubura amasomero hafi yabo.
Muri Gicurasi 2022 Padiri Karangwa Hildebrand yagize igitekerezo cyo gushaka abantu bamwe batuye mu mujyi wa Muhanga, anagendeye ko yabaye Padiri mukuru wa Paruwasi ya Gitarama imyaka 6, anagendeye kandi ko akorera ubutumwa muri Paruwasi ya Kabgayi, maze bashinga Isomero bise “Pourquoi pas” bisobanuye ngo “Kuki bitashoboka”.
Isomero rikorera mu mujyi wa Muhanga rwa gati, mu murenge wa Nyamabuye.
Mu kiganiro Padiri Hildebrand akaba na Perezida w’isomero (bibliothèque) “Pourquoi pas” yagiranye na UMUSEKE, yavuze ko yakuze akunda gusoma ibitabo no kwandika cyane ubwo yigaga mu mwaka wa gatatu muri Seminari nto y’i Kabgayi kugeza n’ubu ubwo ari Padiri
Ati “Mfatanyije na bagenzi banjye twashatse no kubikundisha abandi, duteza imbere kuvuga indimi, dufasha abantu babishaka gusoma ibitabo biyambaza iri somero twashinze, tukanafasha abantu bifuza kwihugura bitegura gukorera diplome (candidats libres), no gukora ubushakashatsi mu birebana n’umuco.”
Padiri wize mu bihugu bitandukanye birimo n’Ubufaransa, akomeza avuga ko no mu busanzwe ari umushakashatsi mu mateka by’umwihariko ay’u Rwanda, kandi mu busanzwe ibitabo bye (biri mu isomero Pourquoi pas) bimaze kumenyekana, akaba anatumirwa mu rwego mpuzamahanga agatanga ikiganiro ku mateka y’u Rwanda.
Ati “Muri rusange abantu benshi muri iki gihe ubona ko ntacyo gusoma bikivuze, bisomera ibisukika gusa ubundi bakibera mu mbuga nkoranyambaga, yego naho wahasomera ibitabo ariko ntibihagije ahubwo batugane tubafashe.”
Abatuye i Muhanga bavuga ko iri somero ari igisubizo kuri bo kandi rigiye kubafasha.
Uwitwa Ruzindana Samuel ati “Hari ubwo umuntu yabaga nta kindi kintu cyimuhugije cy’urugo, ntabe yabona ibimuhuza ariko ubu turashubijwe tubonye aho gusoma ibitabo tukihugura.”
Uwineza Julienne na we ati “Ubu noneho tugiye kwigishwa indimi tukabona naho tuzisomera, Pourquoi pas ije ari igisubizo kuri twe.”
Georges Kamanayo Gengoux umwe mu bashinze iri somero akaba na Visi Perezida waryo, asanzwe ari umufotozi akaba ari n’umukinnyi wa za filimi, yabwiye UMUSEKE ko agifite imbaraga zo gukora igihugu cye.
Ati “Ngomba kwitangira urubyiruko nduha uburyo bwo kujijuka no gukora ubushakashatsi, kuri njye ni ikintu gikomeye kandi amahirwe y’igihugu cyacu n’ay’isi yose ari mu rubyiruko.”
Muri ibi biruhuko bya Noheri biteganyijwe ko isomero “Pourquoi pas” ryatangijwe mu mujyi wa Muhanga rikaba rikorera iruhande rwa Banki ya Kigali, mu igorofa ryo Kwa Mariyabwana, bazigisha kuvuga indimi zitandukanye zirimo Igifaransa, nyuma bigishe kuvuga Icyongereza, Igishinwa n’Igiswahili ku buryo buri rurimi ruzajya rwigishwa amezi atandatu, kandi abize kuvuga ziriya ndimi bakamenya neza kuzivuga.
MUHIZI Elisée
UMUSEKE.RW i Muhanga
Padiri n’abo mwafatanije mwese kudushyiriraho iyi bibliothèque,mwarakoze cyane!Kandi tuzayibyaza umusaruro!
Jyewe ndahari kdi ndishimye namwe Abo mbona ndabishimiye kdi ndabashyikiye pe,gusa muri izi ndimi zitandukanye ,mwibuke kandi mugaruke no Ku isoko,ururimi rwacu rurimo rurata agaciro pe!ibyo rero bikambabaza,ndi mu bantu bashaka kwiga vuba indimi z’amahanga,aruko ni ururimi rwacu kavukire mwibuke ko hari abataruzi (abubu).murakoze.
Ok!
MWAKOZE CYAZE nshuti z’umuco. Kuba uzi gusoma ntubikore usaza imburagihe. Ese mama, BIBLIOTHEQUE y’icyahoze ari CENTRE CULTUREL DE GITARAMA byayigendekeye gute? Uwitwa RAINA LUFF yariyivuyanze birangira ihirimye Burundu? Ntamugayo, yarimo ibitabo bishaje, byari nka Poubelle yavanaga muri CAVE z’inshuti ze ibwotamasimbi. Nizere ko hatabayeho gutagaguza imbaraga n’iba nayo ikiriho.