ImikinoInkuru Nyamukuru

Abasifuzi mpuzamahanga babiri ku mukino wa Rayon na APR

Umukino w’umunsi wa 14 wa shampiyona uzahuza Rayon Sports na APR FC, wahawe abasifuzi mpuzamahanga babiri barimo Ishimwe Claude uzwi nka Cucuri.

Ishimwe Claude (Cucuri) yahawe umukino w’abakeba

Ni umukino uteganyijwe kuzakinwa ku wa Gatandatu tariki 16 Ukuboza kuri Stade ya Kigali i Nyamirambo Saa Cyenda z’amanywa.

Uyu mukino uzayoborwa na Ishimwe Claude (Cucuri) usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, azungirizwe na Ishimwe Didier na Bamporiki Désire, mu gihe Ruzindana Nsoro usanzwe ari umusifuzi mpuzamahanga, azaba ari umusifuzi wa Kane kuri uyu mukino.

Ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona n’amanota 28, APR FC iri ku mwanya wa Gatatu n’amanota 24.
UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button