Andi makuruInkuru Nyamukuru

Kigali: Bus itwara abagenzi  yafashwe n’inkongi

Imodoka itwara abagenzi mu buryo bwa rusange ya sosiyete ya Jali yahiriye muri gare y’i Nyabugogo, Polisi itabara itarakongoka.

Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi yatabaye itarakongoka

Amakuru avuga ko iyo modoka yahiye ubwo yari ihagaze ku murongo w’abagenzi berekeza ku Ruyenzi, mu Karere ka Kamonyi, ariko inzego z’umutekano zihita zitabara.

Byabaye mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu, tariki ya 16 Ukuboza, 2022.

Umuvuzi wa Polisi ushinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Irere Rene yahamirije UMUSEKE ko  Polisi ishami rishinzwe kuzimya inkongi, yahise itabara .

Yagize ati “Umuriro waturutse mu mapine, ariko bahise bazimya ku buryo bavugaga ko nibahindura ayo mapine imodoka iri bukomeze.”

Amakuru avuga ko nta mugenzi n’umwe wagize ikibazo kubera iyo nkongi.

Polisi y’Igihugu igira inama abatwara ibinyabiziga kujya babisuzumisha ahabugenewe mu rwego rwo kwirinda impanuka iyo ariyo yose.

Gusuzuma imiterere y’ibinyabiziga biteganywa n’iteka rya Perezida No. 85/01 ryo ku wa 02/09/2002 rigena imikoreshereze y’umuhanda n’uburyo bwo kuwugendamo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button