Seminega Gilbert w’imyaka 50 y’amavuko, yafashwe na Polisi y’Igihugu afite imyenda ya Caguwa ingana n’amabalo 11 n’ibilo 195,abyinjiza mu Rwanda mu buryo bwa magendu ,ayivanue mu gihugu cya Uganda.
Uyu mugabo yashashwe mu bikorwa byo ku itariki ya 12 na 13 Ukuboza 2022,mu turere twa Burera na Nyagatare,we afatirwa mu Mudugudu wa Byimana mu kagari ka Rwimiyaga mu murenge wa Rwimiyaga mu Karere ka Nyagatare
Umuyobozi wa Polisi ushinzwe guhuza ibikorwa bya Polisi n’abaturage mu Ntara y’Amajyaruguru, SP Alex Ndayisenga, avuga ko mu Mudugudu wa Mubaya akagari ka Kayenzi mu murenge wa Kagogo mu Karere ka Burera, hafatiwe imifuka ine irimo ibilo 195 ,abari bayikoreye bayitaye bakiruka .
Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburasirazuba, Superintendent of Police (SP) Hamdun Twizeyimana, yavuze ko iriya myenda yafashwe biturutse ku makuru yatanzwe n’abaturage.
Yagize ati: “Ku wa Mbere abaturage baduhaye amakuru bavuga ko hari imodoka itwaye amabalo y’imyenda ya caguwa yinjijwe mu buryo bwa magendu. Hagendewe kuri ayo makuru, hahise hategurwa igikorwa cyo kuyafata, imodoka yari itwawe na Seminega ifatirwa mu kagari ka Rwimiyaga ipakiye amabalo 11 na we arafatwa.”
Amaze gufatwa yavuze ko imyenda yafatanywe yari ayikuye Rwimiyaga nyuma y’uko yari yavanywe mu gihugu cya Uganda n’abantu atabashije kugaragariza imyirondoro, akaba yari ayijyanye mu murenge wa Rwagitima aho yari bucururizwe.
SP Twizeyimana avuga ko iriya myenda ivanwa mu gihugu cy’abaturanyi cya Uganda ikinjizwa mu Rwanda iciye mu nzira zitemewe, imyinshi muri yo ikaba igenda ifatwa biturutse ku makuru atangwa n’abaturage nk’umusaruro w’ubufatanye bwa Polisi n’abaturage mu kwicungira umutekano no kurwanya ibyaha.
Yakanguriye abantu gukora ubucuruzi mu buryo bukurikije amategeko bakirinda ibikorwa bya magendu kuko bibateza ibyago byinshi birimo no gufungwa, ashimira abaturage bakomeje kugira uruhare mu kurwanya ibyo bikorwa batanga amakuru ku gihe, aburira n’abishora muri magendu n’ibindi byaha ko batazahwema gufatwa bagashyikirizwa ubutabera.
Itegeko ry’umuryango w’ibihugu byo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba rinakoreshwa mu Rwanda ingingo yaryo ya 199 rivuga ko ibicuruzwa bya magendu byafashwe bitezwa cyamunara.
Imodoka yakoreshejwe muri ubwo bucuruzi bwa magendu nayo itezwa cyamunara ndetse umushoferi wayo agacibwa amande angana n’ibihumbi bitanu by’amadorali y’Amerika (US$5000).
Ingingo ya 87 y’Itegeko No. 026/2019 ryo ku wa 18/09/2019 rigena uburyo bw’isoresha, iteganya ko; umuntu wese ugambiriye kutishyura umusoro ukoze igikorwa cyo guhisha ibicuruzwa bisoreshwa cyangwa imitungo ifitanye isano n’ubucuruzi; aba akoze icyaha cyo kunyereza umusoro.
Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’imyaka ibiri (2) ariko kitarengeje imyaka itanu (5).
TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW:
IVOMO: RNP Website
Aba bantu bakomeze kwica amategeko bajye babahana bakurikize amategeko neza