Inkuru NyamukuruUbukungu

Abanyarwanda basabwe gushaka umuti ku kibazo cy’isuri ibatwara ubutaka bwiza

Abanyarwanda mu ngeri zose basabwe guhaguruka bagashakira umuti ikibazo cy’isuri ikomeje gutwara ubutaka buhingwaho no kwangiza umutungo kamere w’amazi.

Abanyarwanda basabwe guhagurukira ikibazo cy’isuri ikomeje gutwara ubutaka buhingwa

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Gatatu, tariki 14 Ukoboza 2022, ubwo i Kigali hatangizwaga inama mpuzamahanga ihuje imiryango y’abaturage ikora ibikorwa byo kubungabunga ibidukikije, aho hahuriye abarenga 200 baturutse mu bihugu 20 by’ Afurika cyane cyane iby’imisozi miremire.

Ni inama yateguwe na ARCOS Network, igamije kungurana ibitekerezo no gusangira ubumenyi mu baturage baturiye imisozi, aho abayitabiriye bazanamurika ibikorwa bakora bigamije kubungabunga imisozi n’ibidukikije, muri iki  gihe Isi yizihiza umunsi mpuzamahanga wo kubungabunga no gufata neza imisozi wizihizwa kuwa 11 Ukuboza buri mwaka.

Umuyobozi Mukuru ushinze ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe afungura iyi nama ku mugaragaro, yasabye abanyarwanda gufatana urunana bagacyemura ikibazo cy’isuri ikomeje gutwara ubutaka buhingwaho.

Ati “Mudufashe kurwanya isuri kubera ko ikibazo cyayo kirahangayikishije, iyo tuvuga iki kibazo tureba ubutaka dutakaza n’inguruka bitugiraho, utakaje ubutaka ariko nina bwo buza bukatwangiriza umutungo kamere w’amazi. Hirya no hino imigezi yacu ntisa neza, abantu benshi bakunda kubaza niba imigezi yacu ishobora kuba urubogobogo, ariko nk’uwize iby’amazi ntabyinshi bisaba.”

Yakomejej agira ati “Ugiye ku isoko ya Sebeya ni urubogobogo, Nyabarongo aho ituruka muri Nyungwe ni umugezi mwiza cyane, none se yanduzwa n’izuba? Ariko igenda yandura bitewe n’ibikorwa bya muntu birimo isuri.”

Ati “Guhangana n’ikibazo cy’isuri ni cyo gikorwa dufite nk’inshingano twebwe abariho uyu munsi, niba dushaka ko ejo tuzaba dufite igihugu gifite umutekano w’ibiribwa, kidafite Ibiza, aho ngaho dufite gushyira ingufu ku kijyanye no kurwanya isuri dutera ibiti.”

Umuyobozi Mukuru ushinze ubutaka, amazi n’amashyamba muri Minisiteri y’Ibidukikije, Kwitonda Philippe yasabye ko ikibazo cy’isuri cyakitabwaho mu buryo bw’umwihariko

Kwitonda Philippe yagaragaje ko mu bushakashatsi bakoze bwagaragaje ko u Rwanda rufite ubuso burenga hegitari ibihumbi 600 bucyeneye kurwanywaho isuri, akavuga ko ari akazi gakomeye ariko ku bufatanya n’inzego zitandukanye za leta bakomeje gukangurira abaturage kurwanya isuri.

Agashimangira ko ikibazo cy’isuri abaturage bakwiye guhindura imyumvire bakaba ku isonga muri uru rugendo, kuko hari aho bacaga amatarasi n’imiryanyasuri ariko abaturage ntibabibungabunge, imvura yagwa bikangirika. Ibintu avuga ko kurwanya isuri bireba buri munyarwanda wese.

Dr. Sam Kanyamibwa, Umuyobozi Mukuru w’Umuryango Albertine Rift Conservation Society (ARCOS Network) uharanira kubungabunga ibidukikije no guteza imbere imibereho myizay’abaturage mu bihugu bihurira ku muhora wa Albert, yavuze ko bakomeje urugamba rwo gufasha leta mu rugendo rwo kubungabunga ibidukikije.

Yagize ati “Leta yacu ishyize imbere guhangana n’ikibazo cy’isuri kubera ikibazo cy’imihindagurikire y’ikirere, kubera imisozi iba icuramye imvura iyo iguye haza isuri n’imisozi igatenguka. Ibyo dukora biganisha mu gushyigikira igihugu, niyo mpamvu muri iyi nama turi kuganira ukuntu ibikorwa by’imiryango y’abaturage byabungabunga ibidukikije, aho gushyira cyane imbaraga ku kwiteza imbere gusa, ntabwo ushobora kwiteze imbere ku buryo burambye ibidukikije ukuramo uwo mutungo mutabibungabunze neza.”

Iyi nama yitabiriwe n’ibihugu 20 bya Afurika nka Maroc

Musabyimana Marie Louise, wo mu Murenge wa Base, Akarere ka Rulindo nk’inshuti y’ibidukikije uba muri Koperative Igiti Tube Heza, avuga ko nk’umugore yakangukiye kurengera ibidukikije harimo no kurwanya isuri.

Ati “Imisozi iwacu twasanze igenda, turavuga tuti duteye ibiti ku mirwanyasuri, ntabwo imisozi yacu yazongera kumanuka ku buryo usanga ubutaka bumanuka tugafumbirira abo mu gishanga, ibiti dutera harimo n’ibiti by’imbuto ziribwa nka avoka, bidufasha kurwanya imirire mibi, ugakuramo agafaranga. Nari umugore utari uzi kwigurira igitenge, ubu ndakigurira iyo nasaruye bya biti nateye, avoka ndagurisha amafaranga nkuyemo akanteza imbere, izindi nkazigaburira abana.”

Imibare ya Minisiteri y’Ibikorwa by’Ubutabazi, MINEMA igaragaza ko buri mwaka u Rwanda rutakaza miliyari 200 z’amafaranga y’u Rwanda kubera Ibiza, aho abitabiriye iyi nama bazasangira ubumenyi uko barushaho kubungabunga ibidukikije.

Muri iyi nama y’iminsi itanu yateguwe na ARCOS Network n’abandi bafatanyabikorwa, ihuriyemo abarenga 200 baturutse mu bihugu 20 bya Afurika nka Maroc, Cameroon, Uganda, Burundi n’u Rwanda, aho bazasangira ubumenyi n’amakuru ku kurengera urusobe rw’ibinyabuzima cyane cyane habungabungwa imisozi yo muri Afurika, kuko benshi bahuriye mu miryango na koperative zifite ibikorwa bigamije ku bungabunga ibidukikije mu bice by’imisozi.

Mu bibazo byagaragarijwe muri iyi nama bibangamiye imisozi harimo isuri
Umuyobozi wa ARCOS Network, Dr Sam Kanyamibwa yavuze ko bazakomeza gufasha leta guhangana n’ikibazo cy’isuri

NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button