Inararibonye muri politike, Tito Rutaremara yahishuye ko akavuyo na mpatsibihugu muri Congo biterwa n’ubumenyi buke bw’abayobora iki gihugu uhereye kuri Perezida Felix Tshisekedi wakuriye i Burayi.
Ni ibintu yagagaragaje anyujije ku rukuta rwe rwa Twitter, aho Tito Rutaremara, uyobora Urwego rw’Igihugu Ngishwanama rw’Inararibonye yavuze ko Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo izitiwe n’ibibazo iterwa na mpatsibihugu n’ubushobozi buke bw’abayobozi bayobora iki gihugu.
Yagaragaje ko Perezida wa Congo, Felix Antoine Tshisekedi nabo bafatanyije kuyobora igihugu, bakuriye mu buzima butuma umutungo w’igihugu wisahurirwa na za mpatsibihugu kandi abaturage bicwa n’inzara.
Yagize ati “Felix Tshisekedi yarerewe muri mitekerereze n’ibitekerezo bya Mobuto, aho burinwese yirwanaho uko ashoboye, yakuriye i Bruxelles (mu Bubiligi) muri Matonge, aho yazunguzaga pizza, akabona udufaranga two kugura custume (ikote) n’inkweto birenze bya caguwa cyangwa yakodesheje. Wikendi akajya kubyina dombolo mu tubyiniro, agasindisha abakobwa b’abazungu cyangwa abirabura bitukuje, bene nk’uyu niwe mpatsibihugu izana kuyobora Afurika.”
Tito Rutaremara yagaragaje ko ubumenyi bwa Felix Tshisekedi bugerwa ku mashyi, ariyo mpamvu umutungo kamere w’igihugu utwarwa, abaturage bo bakicwa n’inzara.
Ati “Ntibitangaje ko ubu ayobora Congo, igihugu cy’ubukungu bwinshi, mpatsibihugu izakomeza kwitwarira iwabo abanyekongo bakicwa n’inzara. Felix Tshisekedi uburezi bw’ibanze ntabwo, imitekrereze ku iterambere ry’abaturage ntayo, ubumenyi mu bya politiki zero.”
Yakomeje agira ati “Congo yose iri mu kavuyo, ibihugu biyikikije induru ya Congo n’abanyekongo ibageze kure, nk’uko mpatsibihugu idakunda ibintu bitunganye muri Afurika, ibibazo byose bya Congo babisunikira u Rwanda.”
Tito Rutaremara yanakomoje ku birego Congo ishinja u Rwanda, yibutsa amahanga ko agaciro k’u Rwanda n’abanyarwanda ari ntayegayezwa, gusa atunga agatoki imikorere y’imiryango mpuzamahanga itita ku kibazo cya FDLR igamije guhunganya umutekano w’u Rwanda yahungiye muri Congo ikakirwa na yombi kandi isize ikoze Jenoside.s
Ashimangira ko abasirikare b’Umuryango w’Abibumbye muri Congo ba MONUSCO, SADAC n’abandi boherejwe muri Congo kurwanya umutwe wa M23 bakiwye no guhagurukira umutwe wa FDLR.
Ati “Aba bose iyo M23 idahari bigira muri magendu, nta n’umwe urwanya FDLR, ese aba ba EAC siko bizagenda? Kuki FDLR itarwanywa aho ntihari impamvu mpatsibihugu adashaka kwerekana.”
Tito Rutaremara akomoza ku birego biregwa u Rwanda byo kwiba amabuye y’agaciro muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, yavuze ko kompanyi ziyacukura zizwi naho ziyajyana, ariyo mpamvu bitakageretswe ku gihugu amahanga nayo azi neza ko gishinzwa ibinyoma.
Yavuze ibi mu gihe abayobozi ba Congo n’amahanga badahwema gushinja u Rwanda kuba inyuma y’umutekano uri mu Burasirazuba, aho ruregwa gutera inkunga umutwe wa M23 ukomeje guhangana n’ingabo za leta, FARDC. Gusa u Rwanda rwakomeje kwibutsa ko ibibazo bya Congo bireba Abanye-Congo ubwabo.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/ UMUSEKE.RW
UBUCYIRE BWA CONGO AHO KUJYA MU BWONKO BWABATURAGE BABO BWAGIYE MU BUTAKA.BIRABABAJE.
Nyakubahwa Rutaremara! Kuba mukuze kandi mwitwa “inararibonye” bibaha ububasha bwo kutubwira amateka no kutugira inama. Gusa ibi byagira akamaro mugiye mubivanamo amarangamutima. Gusebya abo mutavugarumwe cyanga abo mwita abanzi cyanga abakeba, ntibikwiriye kubabarwaho. Ingero ni nyinshi ariko twasubira muri nke mubyo mwavuze. Ngo Thisekedi ntiyize nta bushobozi bwo kuyobora afite. Ese muri Afurika – uhereye iwacu – abamurusha amashuri ni bangahe? Gusa n’ubwo uvuga ibi, njye nasanze amashuri atariyo gipimo cyo kuyobora! Ikindi nacyo umuntu yakwibazaho ni ugukomeza kwawe k’ukuntu ibibazo bya Kongo bifite aho bihurira n’Urwanda. Kongo yamye itekanye kugeza muri 1990, ubwo APR yateraga Urwanda yifashishije urubyiruko itoraguye muri Kongo. Urwanda rwateye Kongo inshuro zirenze imwe. Iby’ubukungu nabyo biri muri za raporo nyinshi. Urabihakana se? Wiyobya amateka ukuze!
Pascal uvuga ngo kongo yamye itekanye kuva 1990 ushobora kuba aribwo wowe wayimenye cg aribwo warutangiye guca akenge,kongo nkibihugu byinshi by Africa akajagali kayo sakanone,ariko bimwe bigenda bigerageza kigira icyo bikora,naho kwibasira mzehe Tito byihorere kuko abazi neza kongo bose baziko ko ibyo avuze arukuli ijana ku rindi.
Ngo Tshisekedi yabaye umuzunguzayi wa Pizaa! Ko ubanza uwo murimo w’ubuzunguzayi atari we wawukoze wenyine ra? Ubwo se n’abandi bose bawukoze tubaciye amazi? Muri Eastern African Community honyine, hari abaprezida 2 bawukoze.
Nyakubahwa Rutaremara, umuntu akwiye kuba yarize amashuri angahe kugira ngo abe prezida?
Imiyoborere ya Kongo ko ireba abanyekongo, twe turayivangamo dushaka iki? Hari amagambo adakwiranye n’imyaka nk’iyo Tito Rutaremara afite. Ingeso yo kubahuka abayobozi b’ibihugu tuzayicikaho bigenze gute? Ngaho bamwe ngo babyawe n’indaya cyangwa ni indaya, abandi ngo barihisha ntawumenya iyo baba, abandi ngo ntibazamenya ikibakubise…. Ubu nibwo bupfura abanyarwanda dusigaranye koko?
Ngaho mu nyandiko itaha Tito Rutaremara azafate na Prezida William Ruto wa Kenya amwandagaze, kuko nawe mu buto bwe yacuruzaga ubunyobwa n’inkoko ku muhanda nk’uko bivugwa muri iyi ndandiko ya BBC: “William Ruto – who is Kenya’s new president – had a childhood that epitomises the lives of many poor Kenyans. He went to primary school barefoot, wearing his first pair of shoes at the age of 15. He also sold chicken and groundnuts by the roadside in rural areas of the Rift Valley. So it came as no surprise that he portrayed himself as the champion of the poor as he vied for the presidency in the 9 August election”. (https://www.bbc.com/news/world-africa-24017899)
Bigenda gute ngo mu mutima w’umuntu hahoremo indurwe kandi mu buzima busanzwe ntacyo abuze?