AmahangaInkuru Nyamukuru

Imyanzuro yavuye mu biganiro byahuje ingabo za Congo na M23  

Mu musaruro wavuye mu biganiro umutwe wa M23 wagiranye n’igisirikare cya Congo,FARDC,kuwa 12 Ukuboza 2022, ni uko M23 itazigera yongera kugabwaho ibitero mu gihe cyose yakwemera kurekura ibice yafashe.

FARDC yasabye M23 kurekura uduce yafashe kugira ngo itazongera kuyigabaho ibitero

 

 Okapi yatangaje ko ibiganiro byabereye iKibumba nka hamwe uyu mutwe wigaruriye, byitabirwa  n’ukuriye ingabo z ‘Akarere zoherejwe muri Congo kugarura amahoro, abahagarariye ingabo z’umuryango w’Abibumbye zishinzwe kugarura amahoro muri Congo, MONUSCO, urwego ruhuriweho rw’Inama Mpuzamahanga y’ibiyaga Bigari rushinzwe kumenya ibibera ku mipaka, EJVM.

Umuvugizi wa Kivu y’Amajyaruguru,Lt Col Guillaume Njike Kaiko,yatangaje ko bi biganiro byabaye ku busabe bwa M23.

Yagize ati “M23 yashakaga guhura n’abayobozi ba Afurika y’Iburasirazuba ngo bababwire icyibateye inkeke.Ku bw’ibyo ni uko ni bemera kurekura uduce bafashe nk’uko abakuru b’ibibihugu babyemeje mu nama yabereye iLouanda, ingabo za Congo,FARDC zitazabagabaho  ibitero.”

Yakomeje agira ati “Abayobozi b’ingabo za Congo,ngiye kuvugana n’uhagarariye ingabo muri batayo ya gatatu n’uwungirije ibikorwa bya gisirikare, ku buryo M23 ishyize mu bikorwa ibyo abakuru b’ibihugu bayisabye, batagabwaho ibitero na FARDC.”

M23 ivuga ko ibi biganiro byabaye mu mwuka mwiza ndetse ko mu gihe cya vuba hategerejwe ibindi  bizabahuza n’abahagarariye ingabo za Congo .

Byabaye nyuma yaho M23 iheruka kwerekana imfungwa z’intambara yafashe zirimo umusirikare mukuru mu ngabo za Congo, wafatiwe mu mirwano.

Umutwe wa M23 wafashe uduce dutandukanye twa Congo turimo Kibumba,Kalengera yo muri teritwari ya Rutsuru,Ntamugenga,Muhimbira,Nyaluhondo n’ahandi.

M23 yagiranye ibiganiro n’abarimo ingabo za Congo – AMAFOTO

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 10

  1. Ibi biganiro bihabanye n’amabwiriza ya Luanda. M23 igomba kuva mu duce yafashe nta mananiza (sans conditions). Amacenga yo kuganira utegura intambara yakoreshejwe kenshi!

  2. Guhumuriza M23 ko nisubirinyuma ikajya sabyinyo ntabitero bizayigabwaho ibyo ntibihagije Nabusa kuko nubundi niho yariri mbere yo kubura imirwano.ahubwo ikingenzi nuko yagirana ibiganiro byimbitse na Rdc kugirango barebe uko bacoca ibibazo byatumye intambara yubura.nahubundi niyo M23 yasubirayo ntacyo byamara kuko yagerayo igategereza igihe kirekire hanyuma bikazongera kuzana izindi mpagarara Nyuma.Njye ndagirinama M23 ko yabanza ikagirana ibiganiro bihamye na leta ya Rdc hanyuma ikabona kuba yakubahiriza ibyisabwa.

    1. M23 nisabe uburenganzira nkabanyekongo kuko muri sabyinyo ntihaturayo abana babo nubundi bazasigara bari mumashyamba kuki batagirana amasezerano ahamye na Kongo bakavanga ingabo bagakorera igihugu chabo nkabanyagihugu

    2. Nsomye comment y’interahamwe yiyise kurazikubone ihakana amasezerano hagati ya DRC – M3 buriya irabibona ko ingenga-bitekerezo yazo ya anti-Tutsi irimo kugerwa intorezo

  3. Gusubira inyuma se bakajya sabyinyo ntacyo byamara none se koturikubona genocide ikomeje gutera Indi ntambwe muri congo noneho nibasubira inyuma bazicwa binganiki basubire inyuma se bajyehe kwariwabo,barajyahe handi.

  4. Se! ahoikongom23 ivugako ariiwabo nonenikuki bakozejenoside igishishi bobateganyako bazotwara amashyamba? niyitegeka muburundi.

  5. Ndi M23 Sinasubira inyuma ntageze kucyo narwaniye kabisa. kuko sinumva inyuma Ari he! .Aho kwicwa n’inzara wakwicwa n’isasu.Keretse niba M23 itagira ubwenegihugu.

  6. Kurazikubone wagirango nta bwenge agira ! Ngo M23 irekure uduce yafashe sans conditions? Sha uzi imbaraga bitwara kugirango hafatwe na metero 50 ? Vana ubugoryi n’ingengabitekerezo y’urwango aho. Naho NIYITEGEKA we ari kwerekana icyo aricyo we ntawamutaho umwanya agira icyo amuvugaho.
    DRC na M23 mwumvikane uburyo imirwano yahagara amaraso y’inzirakarengane yo gukomeza kumeneka

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button