Bus itwara abagenzi ya kompanyi ya Royal Express yavaga muri gare ya Nyanza ya Kicukiro yacitse feri igonga imodoka ebyiri ntoya na moto, abantu babiri ni bo byemejwe ko bapfuye.
Ahagana saa moya n’iminota mirongo ine zo ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, tariki 13 Ukuboza 2022, nibwo iyi modoka, Coaster yari itwaye abagenzi yakoze impanuka igeze imbere y’ibiro by’Akarere ka Kicukiro ku kiraro gishya.
Amakuru UMUSEKE wamenye ni uko abantu babiri ari bo bahise bahasiga ubuzima, abandi batatu barakomereka, aho bahise bajyanwa ku bitaro bya Kacyiru.
Umuvugizi wa Polisi Ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SSP Rene Irere yaje kubwira UMUSEKE ko hapfuye abandi babiri abandi babiri bakomereka bikomeye.
Ati “Icyateye impanuka kiracyakorwaho iperereza.”
Yongeyeho ko basaba abakoresha umuhanda kubahiriza amategeko uko bisabwa nta na kimwe cyirengagijwe.
Amakuru ahari ni uko umushoferi yabuze feri ubwo yavaga muri gare ya Nyanza-Kicukiro, amanuka agana Centre, agonga ibinyabiziga byari imbere ye.
NKURUNZIZA Jean Baptiste/UMUSEKE.RW
KBC NA LOYAL NTA CONTROLE TECHNIQUE ZIGIRA POLICE NIZICUNGIRE HAFFI.
Ziriya modoka za Royal Express zirashaje cyane. Guha abantu monopole y’isoko ni kimwe, kugenzura imikorere yabo ni ikindi. Hari imodoka nshya n’imwe murabona iriya company ishyira mu muhanda? Ababuze ababo mukomere.