Habarurema yavuze ko usibye guteza imbere ibikorerwa mu Rwanda, no mu Nyubako iyi Kampani ifite, hazajyamo amacumbi ba mukerarugendo bazajya bararamo mbere yo kujya gusura ahantu nyaburanga ho muri aka Karere.
Ati “Ikigamijwe cya mbere ni ukugira ngo abaturage bacu bazamuke mu bijyanye n’ubukungu kuko iyo ibyo bakora bibonye abaguzi bituma binjiza amafaranga.”
Uyu Muyobozi avuga ko iyi Kampani kandi izaba ifite mu nshingano gufasha abatazi Ruhango gusura ubukerarugendo bushingiye ku muco ndetse n’abagenzi bakabona ibyo bahafatira bijyanye n’amafunguro ndetse n’ibyo kunywa.
Yavuze ko ibi kandi bizafasha abifuza gutembera Akarere kose kugera mu bice bitandukanye mu buryo bworoshye kuko mu Mirenge yose ari ahantu hatagoye kugera ushingiye ku miterere y’aka Karere.
Yagize ati “Twifuza ko bamukerarugendo bajya bafata n’umwanya wo kureba uko abaturage babayeho ndetse n’ibibatunze kuko bihari.”
Urimubenshi Anita umwe mu baboshyi b’uduseke avuga ko mbere yuko begerezwa iyi Kampani byavunaga kujyana uduseke twabo mu Mujyi wa Muhanga n’uwa Kigali bateze kandi bagatakaza umwanya munini bajya cyangwa bava muri iyo Mijyi.
Yagize ati “Aho iyi Kampani ikorera ni hafi hari igihe tugenda n’amaguru tuvuye mu ngo zacu.”
Umuyobozi wa Kampani AZIZE LIFE Umutoniwase Jeannine avuga ko intego nyamukuru yatumye bashinga iyi Kampani ari ukugira ngo babe ikiraro gihuza abanyabukorikori bo mu cyaro n’isoko mpuzamahanga.
Umutoniwase avuga ko mu bikorerwa mu Rwanda byinshi babyohereza mu mahanga kuko ariho bafite abaguzi benshi.
Ati “Twumva ko abanyabukorikori bacu batazabura ibikoresho kubera ko mu kubikora bifashisha ibirere, imigwegwe, inshinge, n’ibyo babaza mu biti by’umusave na jakaranda biboneka muri aka Karere.”
Muri iyo nyubako harimo icyumba abanyabukorikori bazajya bahuriramo baboha uduseke, ibikoresho byo mu gikoni, ibikapu, ibikomo n’amaherena abagore bakunze kwambara.
Ubuyobozi bw’Akarere buvuga ko abanyabukorikori bagera ku 1000 aribo bafite isoko mu Rwanda no mu mahanga.
MUHIZI ELISÉE / UMUSEKE.RW mu Ruhango
Burashimishije.
Abaturage ba Ruhango biteguye kubyaza umusaruro aya mahirwe dore ko ububoshyi ari umwuga utunze benshi muri aka gace.