ImyidagaduroIyobokamana

Healing Worship Team itegerejwe mu gitaramo gikomeye i Bumbogo

Itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Healing Worship Team ryatumiwe mu gitaramo cyo gusoza icyumweru cyahariwe ivugabutumwa mu Itorero rya Christ Foundation Dream Center rikorera mu Murenge wa Bumbogo mu Karere ka Gasabo.

Itsinda ry’abaririmbyi rya Hilling Worship Team

Healing Worship Team yamamaye mu Rwanda no mu Karere ka Afurika y’Uburasirazuba, izwi mu ndirimbo zirimo ‘Urufatiro’, ‘Amba hafi’, ‘ Nta misozi’, ‘Manura imbaraga’, ‘Icyo yavuze’ n’izindi.

Iri tsinda ryatumiwe mu gitaramo cyo gusoza icyumweru cyahariwe ivugabutumwa cyatangiye kuri uyu wa 12 Ukuboza 2022 kikazasozwa ku wa 18 Ukuboza 2022.

Ni icyumweru kizakorwamo ibikorwa bitandukanye birimo kwishyurira ubwisungane mu kwivuza imiryango itishoboye igera kuri 500.

Ku munsi wa mbere w’iki cyumweru hasanwe ubwiherero bw’abatishoboye mu Mudugudu wa Gisasa, hatangwa ibiribwa n’ibikoresho by’isuku.

Umuyobozi w’Itorero rya Christ Foundation Dream Center, Pastor John Mutebi yabwiye UMUSEKE ko gutegura iki cyumweru ari inzozi yagize kuva cyera mu rwego rwo kuvuga ubutumwa bufite n’ibikorwa.

Ati ” Iyo twavuze ubutumwa mu bikorwa tugenda twegera wa muntu tutitaye aho asengera, tutarobanuye tukamugeraho, bikora ku mutima kandi tuba tuvuze ubutumwa bwuzuye.”

Avuga ko ari igikorwa kizaba ngarukakwezi kikagera hirya no hino mu gihugu bafasha mu burezi, imibereho myiza n’ibindi.

Ati “Amadini agomba gukora ibikorwa biteza imbere umuturage kuko ari nawe mu Kristo wacu.”

Pastor Mutebi avuga ko iki cyumweru kizasozwa n’igitaramo kizaba kirimo amavuta y’Imana cyiswe “Ni wowe” kigiye kuba ku nshuro ya mbere ariko mu mishinga bafite kikazajya kiba buri kwezi.

Yavuze kandi ko bafite umushinga mugari wo kubaka Ikigo kinini kizajya gifasha by’umwihariko urubyiruko kwiteza imbere binyuze mu mpano zitandukanye no kurufasha kujya kure y’ibiyobyabwenge.

Avuga ko gutumira Healing Worship Team bihurirana n’urukundo bakunda iri tsinda by’umwihariko rikaba rifite indirimbo zibakora ku mutima, kandi zikunzwe mu Rwanda no hanze.

Ati “Ifite indirimbo bita Urufatiro kandi natwe tukaba turi Urufatiro rwa Kristo, indirimbo zabo ziradufasha cyane kandi zirakunzwe.”

Muri iki cyumweru kandi abana bazahabwa impano zitandukanye mu rwego rwo kubinjiza mu minsi mikuru bishimye.

Umuyobozi wa Christ Foundation Dream Center isanzwe ifite ikigo cy’ishuri ryitwa Adonai Smart Academy avuga ko ibi bikorwa byose bari gufatanya n’abarimo Jibu, Sulfo Rwanda, Lucky Rice na Internarional Fellowship.

Kwitabira iki gitaramo gisoza icyumweru cy’ivugabutumwa cyitezwemo gukizwa kwa benshi bakakira Umwami Yesu nk’umukiza nta kiguzi bisaba.

Pastor John Mutebi umuyobozi wa Christ Foundation Dream Center

NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button