Imikino

Cricket: U Rwanda rwakiriye irushanwa ry’Ibihugu bitatu

Guhera kuri uyu wa Kabiri, mu Rwanda harabera irushanwa ry’umukino wa Cricket rizahuza ibihugu bitatu birimo n’u Rwanda.

U Rwanda rwakiriye irindi rushanwa

Ni irushanwa ryiswe Tri-Nation T20, rigomba guhuriramo ibihugu birimo Tanzania, Uganda n’u Rwanda rwaryakiriye.

Igihugu cya Kenya cyari mu bizitabira, ariko ku munota wa nyuma kivuga ko kitakitabiriye.

Biteganyijwe ko imikino yose izabera kuri Stade mpuzamahanga ya Cricket giherereye mu Murenge wa Gahanga.

Kuri uyu wa kabiri u Rwanda rurakina imikino ibiri n’ikipe y’igihugu ya Tanzania.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button