Inkuru NyamukuruMu cyaro

Musanze: Bahangayikishijwe n’ubujura bwibasira amatungo

Bamwe mu baturage bo mu Kagari ka Buruba mu Murenge wa Cyuve,AKarere ka Musanze,bahangayikishijwe n’ubujura bwibasira amatungo arimo  inka, bukorwa mu mayeri ahambaye. 

Akarere ka Musanze karavugwamo ubujura bw’inka

Abavuganye na Radio/TV1, bavuze ko muri uwo Murenge  bamwe bafashe icyemezo cyo kujya bararana hanze n’amatungo mu rwego rwo kuyacungira umutekano.

Aba bavuga ko abajura biba amatungo bakajya kuyagurisha mu tundi turere duhana imbibe n’aka Musanze.

Umwe yagize ati “Habaye ninjoro bankingirana mu nzu, umuhungu wanjye akinguye idirishya,arambwira ngo inka yanjye barayijyanye.Ntabwo wamenya uko babigenza, niba ari ibintu bajugunya hejuru .Yari inka naguze ibihumbi 300Frw, yari itarabyara ishaka kwima.”

Undi nawe yagize ati “KUba ufite inka, ukayiragira ikakuvuna wajya kureba mu gitondo ugasanga barayitwaye n’ikindi kibazo.”Rwose baratuzonze ,sinzi icyo baba barisize,iyo baje barazitura ntutere amahane ,nubwo inka yaba yica ntabwo yamwica.”

Akomeza agira ati “Ubu twahise kujya turarana nazo hanze “

Aba baturage barasaba ubuyobozi ko  bwarwanya ubu bujura kandi ababufatiwemo bagahanwa kuko nibidakorwa bo bazajya bihanira.

Umwe yagize ati “Icyakorwa ni uko ibisambo byafatanywe inka, bigomba gufungwa, bagakatirwa.”

Undi nawe yagize ati “Njye ndi kumva uwajya wiba inka , bajya bamukanira urumukwiye.None turabafata , nabo irondo rifashe, barabajyana, bugacya bagaruka.”

Umuyobozi w’Akarere ka Musanze,Ramuli Janvier,yavuze ko iki kibazo bari guhangana na cyo , gusa ko cyitarahangayikisha.

Yagize ati “Ntabwo twavuga ko ari ikibazo cyakwiriye hose,bishobora kuba ari rimwe mu cyumweru, rimwe mu kwezi wenda habaho aho umuturage yibwe inka ariko ntabwo twavuga ko byacitse.

Aba baturage bavuga ko badashobora guhangana n’abiba inka kuko baba bitwaje intwaro bagasaba izindi nzego z’umutekano guhangana nabo.

TUYISHIMIRE RAYMOND/UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button