AfurikaAmahangaInkuru Nyamukuru

Umuhungu wa Perezida yafatiwe ibihano

Leta zunze ubumwe za America zafatiye ibihano umuhungu wa Perezida wa Zimbabwe, zimukekaho kuba ishumi y’umuherwe wo muri kiriya gihugu na we wafatawe ibihano.

Emmerson Mnangagwa Junior America imushinja kuba mu bucuruzi bw’umwijima

Emmerson Mnangagwa Junior, umuhungu wa Perezida, America ivuga ko ari inshuti magara y’umuherwe witwa Kudakwashe Tagwirei, na we wafatiwe ibihano na Leta ya America imushinja ibyaha bya ruswa.

Deparitema ya Leta ya America ishinzwe imari, ivuga ko mu myaka itanu ishize umuherwe Tagwirei yakoresheje inzira z’umwijima mu bucuruzi bwe, ndetse n’umubano mwiza na Perezida Mnangagwa kugira ngo ubwo bucuruzi bwe busagambe, ubundi bakusanya amamiriyoni y’amadolari.

Perezida Emmerson Mnangagwa na we ubwe ari ku rutonde rw’abamaze igihe bafatiwe ibihano na America.

Itangazo rya Deparitema y’imari muri America rivuga ko basabye Guverinoma ya Zimbabwe gukemura umusi nyawo w’indwara zirembeje icyo gihugu zirimo ruswa ivugwa mu bakomeye bakoresha nabi ububasha bahabwa n’amategeko mu nyungu zabo bwite.

ISOOKO: BBC

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button