Inkuru NyamukuruUbutabera

Gakire “wari muri Guverinoma ya Padiri Nahimana” AFUNGIYE i Mageragere (AUDIO)

Gakire Fidele wabaye Umunyamakuru mu Rwanda, nyuma akajya gutura i New York muri America, Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa rwabwiye UMUSEKE ko afungiye mu Rwanda.

Gakire Fidele ntiharamenyekana uburyo ki yageze mu Rwanda avuye muri America

Uyu Gakire Fidele ngo yari mu itsinda ryiyita Guverinoma ikorera mu buhungiro ikuriwe na Padiri Nahimana Thomas, wiyita Perezida wayo, naho uyu Gakire ngo yari Minisitiri w’Abakozi n’Umurimo.

Amakuru avuga ko uyu musore yari amaze amezi atatu aburiwe irengero aho yabaga muri America, ndetse ku mbuga nkoranyambaga byavugwaga ko “yaba yarashimuswe n’abantu batazwi”.

Umuvugizi w’Urwego rw’Igihugu rushinzwe imfungwa n’abagororwa, SSP Pelly GAKWAYA UWERA yabwiye UMUSEKE ko Gakire Fidele ari mu Rwanda ndetse yakatiwe n’Urukiko gufungwa iminsi 30 by’agateganyo.

Ati “Afungiye ku igororero rya Nyarugenge, araregwa inyandiko mpimbano, ibindi byo kumbwira ngo yaburiwe irengero ibyo ntabyo nzi, ariko turamufite, mu bafungwa bacu dufite akatiye iminsi 30.”

Yavuze ko Gakire yakatiwe n’urukiko rwo mu Rwanda (ntabwo yaruvuze), akaba aregwa icyaha cy’inyandiko mpimbano.

Ati “Yaziye ku cyangombwa cy’urukiko cyemewe n’amategeko, aza gufungirwa ku igororero rya Nyarugenge.”

Bagenzi bacu ba IGIHE banditse kuri iyi nkuru babwiwe ko Gakire afungiye i Mageragere kuva ku wa 24 Ukwakira, 2022.

Gakire ni mwene Rutaremara Inyangerutayoberana, yavukiye ku musozi wa Kayogi, mu Mudugudu wa Nyarubuye, Akagari ka Nkakwa, umurenge wa Nyagisozi, mu Karere ka Nyaruguru, ava mu Rwanda akajya kuba muri America yabaga mu Karere ka Nyarugenge.

UMUSEKE.RW

Related Articles

Ibitekerezo 9

  1. Ngo yari minisitiri w’abakozi ba leta? Iyihe leta ubwo? Cyakora ibisazi bitera kwinshi disi ubu wasanga koko yumva akanitwara nka minisitiri!

  2. Walahi, abarwanya iyi Leta, mushatse mwajya muvuga ubundi mukihisha muri coffre fort.
    Ariko hagize utubwira uko uyu minisitiri yisamze i Mageragere

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button