Ikipe ya Rayon Sports yitiranyije umukozi wa Livescore n’umupfumu w’ikipe ya Étincelles FC yayitsinze ibitego 3-2 mu mukino w’umunsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.
Uyu mukino wabereye kuri Stade Umuganda ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza, wari witabiriwe n’abakunzi ba Rayon Sports bari bavuye imihanda yose, cyane ko bari bakeneye gutahana aya manota atatu.
Ikipe ya Étincelles yari yemerewe agahimbazamusyi k’ibihumbi 100 Frw kuri buri mukinnyi, mu gihe yaba ibashije gutsinda uyu mukino wabanje kuvugwaho byinshi.
Ngo ibijya gushya birashyuha, ku munota wa mbere rutahizamu, Niyonsenga Ibrahim yari yamaze kubona amazamu atsinda igitego cyatunguye abakurikiranaga uyu mukino.
Ku munota wa 26 w’umukino ni bwo Étincelles yasatiraga cyane izamu rya Rayon Sports, binatuma yongera kubona igitego cya kabiri cyatsinzwe na Moro cyatumye abakinnyi ba Rayon Sports babona ko amazi atari yayandi.
Ikidasanzwe ni ibyabaye nyuma y’iki gitego cya kabiri byanateje umwiryane kuri Stade Umuganda.
Byari mu minota 30 y’igice cya mbere cy’umukino, ubwo umusore umwe wari wicaye mu gice cy’abafana ba Rayon Sports afashe telefoni ye igendanwa mu ntoki atangira gufata amafoto, akajya anacishamo akavugira kuri telefoni.
Ibi byatumye akekwaho ko yaba ari umwe mu benyenyezaga imbaraga za Étincelles kugeza n’ubwo ibona ibitego bibiri byihuse, mu gihe abandi bataramenya uko byagenze.
Uwo musore waketswe yitwa Mugisha Valens, usanzwe ari umukozi w’urubuga rumenyerewe na benshi rutanga imigendekere y’umukino iri kuba rwa Livescore abenshi bifashisha kugira ngo bakurikire imikino iri kuba ako kanya.
Mugisha ubwo yitabiraga uyu mukino wari witabiriwe na benshi, yasabye bamwe mu bari bashinzwe kwinjiza abantu ko bamufasha akinjira bimworoheye kuko yifuzaga kwicara mu myanya y’icyubahiro kugira ngo akurikire umukino neza.
Yicaye mu manya y’icyubahiro, kubera akazi asanzwe akora ntabwo byamushobokeraga ko yafana cyangwa ngo agaragaze amarangamutima ye, ibi byatumye benshi bamwibazaho ndetse bigera ubwo abo bari bicaranye batangira kumwishisha kuko bari bamufashe nk’umupfumu.
Nyuma yo gusagarirwa na bamwe mu bafana ba Rayon Sports barimo Muhawenimana Claude bakanamwambura telefoni ye, yitabaje inzego z’umutekano ngo zimufashe ayisubizwe, nyuma yo kuyisubizwa ahita asohoka arataha adasoje akazi kari kamuzanye.
AMAFOTO: Ntare Julius
UMUSEKE.RW