Muri shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu mupira w’amaguru w’abagore, ikipe ya Rayon Sports y’abagore imaze igihe gito ishinzwe igahita ininjira muri Shampiyona y’u Rwanda, yatsinze ibitego 16-0 Gatsibo WFC.
Ni umukino wabereye ku kibuga cyo mu Nzove ku wa Gatandatu tariki 11 Ukuboza, cyane ko ari yo yariwakiriye.
Iyi kipe itozwa na Nonde Muhamed, yatanze ubutumwa nyuma yo gutsinda Gatsibo WFC ibitego 16-0, byatinzwe na Imanizabayo [5], Diane [2], Divine [2], Muhoza [2], Rosine, Pascaline, Gikundiro na Araza.
Uyu mwaka w’imikino 2022/2023, ni umwaka ukomeye ku makipe akomeye ari gushyira imbaraga nyinshi mu makipe y’abagore. Rayon Sports yagaragaje ko nayo iri muri iki gikorwa igura abeza izifashisha muri uru rugendo yatangiye.
Ubuyobozi bw’ikipe ya Rayon Sports bwahise butangiza gahunda yo gushaka abakobwa bakina ruhago ndetse banatangiza imyitozo y’iyo kipe. Nyuma yo gukora imyitozo Rayon Sports FC yakinnye iminkino ya gicuti.
Uku ni na ko yemerewe gukina Shampiyona y’icyiciro cya Kabiri mu Rwanda, inatangira imikino yacyo iri mu itsinda rya Kabiri (B). Umukino wa mbere yawukinnye na Gatsibo WFC iyinyagira 16-0 itanga isomo ku basigaye.
Umukino wa Kabiri izawukina na Bridger WFC ku wa Gatandatu tariki ya 17 Ukuboza 2022. Andi makipe ari mu itsinda rimwe na Rayon Sports WFC ni Nyagatare WFC, Nasho WFC, Indahangarwa WFC, Ndabuc WFC.
Indi mikino yabaye:
Itsinda rya mbere [A]:
- Forever 1-1 APR WFC
- Tiger WFC 10-0 URCMHS WFC
Itsinda rya kabiri [B]:
- Indahangarwa WFC 3-0 Bridge WFC
UMUSEKE.RW