Imikino

Shampiyona ya Amputee Football na Wheelchair Basketball zatangiye

Mu mikino y’Abafite Ubumuga mu Rwanda, shampiyona y’umupira w’amaguru [Amputee Football] n’iya Basketball [Wheelchair Basketball] zatangiye amakipe arimo Huye yitwara neza.

Shampiyona ya Wheelchair Basketball n’iya Amputee Football zatangiye

Shampiyona y’umwaka w’imikino 2022/2023 muri Amputee Football na Wheelchair Basketball, watangiye tariki 9-10 Ukuboza 2022.

Mu Akarere ka Huye hatangirijwe umwaka w’imikino muri Amputee Football, mu gihe i Musanze ho hatangirizwaga uwa Wheelchair Basketball.

Meya w’Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yari yaje kwifatanya n’abafite ubumuga bari baje gukina shampiyona ya Amputee Football.

Imikino yabaye ku munsi wa mbere muri Wheelchair Basketball:

  • Indangamirwa 20-4 Gicumbi
  • Musanze 11-28 Gasabo
  • Bugesera 11-28 Kicukiro
  • Gasabo 30-22 Indangamirwa

Imikino yabaye ku munsi wa mbere muri Amputee Football:

  • Huye 1-0 Nyanza
  • Nyarugenge 0-1 Rubavu
  • Musanze 0-0 Huye
  • Nyamasheke 0-5 Karongi
  • Nyanza 1-0 Nyamasheke
  • Karongi 3-1 Nyarunge
  • Rubavu 1-0 Musanze
  • Huye 0-0 Karongi
  • Nyarugenge 1-0 Nyanza
  • Nyamasheke 1-2 Musanze
  • Rubavu 1-2 Karongi

Mu mikino itatu buri kipe yakinnye, nta n’umwe ikipe ya Nyamasheke yigeze ibasha kubonamo intsinzi cyangwa ngo inganye. Ikipe ya Huye ibitse igikombe cy’umwaka ushize, yatsinzemo umwe inganya indi ibiri.

Abakinnyi bakina Amputee Football
Sebutege Ange uyobora Akarere ka Huye, yatangije shampiyona ya Amputee Football muri aka Karere
Uko amakipe yitwaye muri Amputee Football

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button