Urugaga rwa FPR Inkotanyi rw’abagore bo mu Murenge wa Nyakabanda mu Akarere ka Nyarugenge, biyemeje gusubiza abana mu ishuri abana b’abakobwa babuze ubushobozi bakigira ku mihanda.
Tariki 9 Ukuboza 2022, mu Murenge wa Nyakabanda, Akarere ka Nyarugenge, habaye umunsi ngarukamwaka uhuza Urugaga rw’abagore bashakimiye ku muryango wa FPR Inkotanyi uba ugamije kureba ibyagezweho ko kuganira ku bindi bibazo biba bigomba gushakirwa ibisubizo.
Bamwe mu bayobozi bari muri uyu muhango, harimo Chairperson ku rwego rw’Umurenge, Kanyamaganga Étienne, Chairperson Urugaga ku Murenge wa Nyakabanda, Umurungi Angélique, Umunyamabanga w’Urugaga ku Karere, Mukamuvunyi Sophie n’Umunyamabanga Nshingwabikorwa ku Murenge, Ntakontagize Frorence.
Haganiriwe kuri byinshi birimo gushima ibyakozwe no kureba ibiteganywa mu mwaka utaha. Mu byakozwe byo kwishimira harimo kuvana mu mirire mibi, gahunda ya dusasirane, ndetse no kuganiriza abana b’abakobwa bo mu mihanda kubashakira uko basubira mu mashuri, n’ubwo hakiri imbogamizi zo kuba batarabyumva neza.
Umunyamabanga w’Urugaga rw’abagore bashamikiye ku muryango FPR Inkotanyi ku rwego rw’Akarere ka Nyarugenge, yasabye abagore ba mutima w’urugo kuba intangarugero mu bandi, kwirinda amakimbirane, ndetse anibutsa abagore ko kuba hariho Uburinganire bitavuze guhangana bya hato na hato n’abagabo, mu ngo.
Uyu muyobozi yasabye gukomeza kwita ku bana b’abakobwa, no kubarinda ihohoterwa ribakorerwa.
Kayumba Charles waje gutera ingabo mu bitugu abagore avuga ko uruhare rw’umugore mu muryango wa FPR ari ntagereranwa.
Umunyamabanga w’Urugaga rw’abagore bashamikiye mu muryango wa FPR Inkotanyi mu Murenge wa Nyakabanda, Umurungi Angelique avuga ko, utashimira ibyo Umuryango wa FPR umaze kugeza ku Banyarwanda, yaba arintashima.
Umwe muri aba bagore n’umubyeyi ufite imyaka isaga 60, yavuze ko ashimira cyane Umuryango wa FPR Inkotanyi kuko wafashije Abanyarwanda kugera kuri byinshi.
Hari gutegurwa umunsi mukuru wo kwizihiza imyaka 35 ishize, Umuryango wa FPR Inkotanyi ushinzwe.
UMUSEKE.RW