ImikinoInkuru Nyamukuru

Rayon yaguye i Rubavu, Tchabalala afasha AS Kigali

Ku munsi wa 13 wa shampiyona y’icyiciro cya Mbere mu Rwanda, ikipe ya Étincelles FC y’i Rubavu yatsinze Rayon Sports, mu gihe AS Kigali yatsinze Espoir FC ibifashijwemo na Hussein Shaban.

Hussein Shaban yafashije cyane ikipe ye

Ku Cyumweru tariki 11 Ukuboza, hakinwe imikino itanu y’umunsi wa 13 wa shampiyona. Ni imikino yose yatangiye Saa Cyenda z’amanywa (15h).

Kuri Stade Umuganda y’i Rubavu, hari umukino wari utegerejwe na benshi bitewe n’uko Rayon Sports ya Mbere yakinaga na Étincelles FC yari inyotewe amanota atatu imbumbe.

Ikipe ya Étincelles yabonye ibitego bitatu hakiri kare mu minota 45 y’igice cya Mbere, ariko kubirinda byose birayigora kuko Rayon Sports yishyuyemo bibiri, maze umukino urangira ari ibitego 3  bya Étincelles kuri 2 bya Rayon Sports.

Kuri Stade ya Kigali ho haberaga umukino wahuje AS Kigali iterwa inkunga n’Umujyi wa Kigali na Espoir FC yo mu Akarere ka Rusizi.

Ikipe y’Umujyi ibifashijwemo na Hussein Shaban Tchabalala watsinze ibitego bibiri, Dusingizimana Gilbert watsinzemo kimwe na Nyarugabo Moïse, yatsinze Espoir FC ibitego 4-2, bituma itozwa na Bisengimana Justin ikomeza kujya ahabi.

Gutsindwa kwa Rayon Sports, byatumye iziyiri inyuma ziyegera kuko yagumanye umwanya wa mbere n’amanota 28 ikurikirwa na AS Kigali ifite amanota 27, mu gihe Kiyovu Sports yo ifite amanota 24. Izi kipe zose zimaze gukina imikino 13 ya shampiyona.

Undi mukino utegerejwe na benshi, ni uza guhuza Rutsiro FC na APR FC kuri Stade Umuganda kuri uyu wa mbere tariki 12 Ukuboza Saa cyenda z’amanywa.

Indi mikino yabaye:

Mukura VS 0-1 Bugesera FC

Musanze FC 0-1 Gasogi United

Sunrise FC 5-2 Rwamagana City

Marine FC 0-0 Gorilla FC

Kiyovu Sports 1-0 Police FC

AS Kigali yahise yegera Rayon Sports iyoboye shampiyona

UMUSEKE.RW

Related Articles

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Back to top button