Imwe mu miryango yo mu Murenge wa Munyiginya mu Karere ka Rwamagana, igiye kwizihiza iminsi mikuru iri mu munyenga wo gusezerana mu buryo bwemewe n’amategeko.
Abasezeranye ni imiryango igera kuri 30 ubwo kuri uyu wa 10 Ukuboza mu Murenge wa Munyiginya mu kagari ka Nyarubuye haberaga igikorwa cyo gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina.
Imiryango yasezeranye mu buryo bwemewe n’amategeko ihuriza ku kwishimira ko igiye gusangira iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunani ibana neza mu ngo zizira kwihambiranaho.
Bagaragaje ko kubana mu buryo butemewe n’amategeko byagiraga ingaruka no ku bana babo kuko batari banditswe mu bitabo by’irangamimerere.
Umwe mu miryango yasezeranye uvuga ko wabanaga mu mwuka wo kutizerana kandi bagahora mu makimbirane.
Bati ” Twabanaga nk’abantu b’indaya, amakimbirane akavuka ugasanga turarwana buri munsi, ubu turatekanye nta kibazo.”
Umuyobozi w’Akarere ka Rwamagana, Radjab Mbonyumuvunyi wasezeranyije iyi miryango, yasabye kubaka umuryango utekanye no kubwira bagenzi babo ubwiza bwo gusezerana byemewe n’amategeko.
Ati ” Turacyafite ingo zibana mu makimbirane, izo ngo zose ziradukeneye twese hamwe tubasange tubagire inama cyangwa se dutange amakuru twe guceceka.”
Meya Mbonyumuvunyi yasabye Imiryango yasezeranye kubana neza birinda amakimbirane ababwira ko umusingi ukomeye umuryango wubakiyeho ari amategeko,urukundo n’ubwumvikane ari nawo muco w’Abanyarwanda.
Mu gusoza ubukangurambaga bw’iminsi 16 bwo kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina ku nsangamatsiko ya “Dufatanye, twubake umuryango uzira ihohoterwa”, yavuze ko ari igikorwa kizakomeza by’umwihariko bita ku miryango irenga 500 ibana mu makimbirane mu Karere kose.
Habaye kandi igikorwa cyo kuremera abatishoboye aho umwe yorojwe inka, babiri borozwa ihene, abana 40 bahabwa ibikoresho by’ishuri, abandi 8 bahabwa Imifariso yo kuraraho mu gihe hatanzwe Mituweli 100 ku bangavu babyaye imburagihe.
Akanyamuneza ni kose kuri 30 basezeranye byemewe n’amategeko
NDEKEZI JOHNSON / UMUSEKE.RW