Nyuma yo gusezerera ikipe y’igihugu ya Portugal muri ¼ cy’igikombe cy’Isi, ikipe y’igihugu ya Maroc yahise iba iya mbere yo ku mugabane wa Afurika ibigezeho.
Ni umukino watangiye Saa kumi n’imwe z’amanywa, ubera kuri Al Thumama Stadium yakira abantu ibihumbi 44.198.
Muri uyu mukino, ikipe y’igihugu ya Maroc yakoze uburyo butandukanye bwo kubona igitego hakiri kare, biranayikundira ikibona ku munota wa 42 cyatsinzwe na Youssef En-Nesyri ku mupira yari ahawe na Yahia Attiyat-Allah.
Ibi byahise bituma Maroc iba igihugu cya mbere mu mateka ya Afurika, kigeze muri ½ cy’igikombe cy’Isi. Ibindi bihugu byo kuri uyu mugabane byageze kure ni Cameroun, Ghana na Sénégal byose byageze muri ¼ ariko ntibaharenga kuko byahise bisezererw.
Umutoza w’Umunya-Maroc utoza ikipe y’igihugu cye, Walid Regragui, yabaye umutoza wa mbere uciye aka gahigo.
Muri ½, ikipe y’igihugu ya Maroc izahura n’u Bufaransa bwasezereye u Bwongereza nyuma yo kubutsinda ibitego 2-1, mu gihe Croiatia yasezereye Brésil yo izahura na Argentine yasezereye u Buholande.
UMUSEKE.RW
tugomba kwishima